Muhanga: Umuyobozi ukomeye mu karere yahagaritse imirimo ye

Jun 5, 2024 - 05:09
 0
Muhanga: Umuyobozi ukomeye mu karere yahagaritse imirimo ye

Muhanga: Umuyobozi ukomeye mu karere yahagaritse imirimo ye

Jun 5, 2024 - 05:09

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave yandikiye Abajyanama bagenzi be asaba guhagarika inshingano

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave yandikiye Abajyanama bagenzi be asaba guhagarika inshingano zo kuyobora Inama Njyanama y’Akarere .

Nshimiyimana yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yanditse ahagarika izo nshingano kubera ko yahawe indi mirimo mishya asanga atayibangikanya n’izo nshingano zo kuyobora Inama Njyanama y’Akarere.

Ati “Ntabwo nanditse negura , nasabye guhagarika inshingano zo kuba Umujyanama no kuba umuyobozi w’ inama Njyanama, kuko izo nagiyemo zitabangikwanywa.”

Nshimiyimana avuga ko bitamworohera gukomeza kuba Umujyanama kuko ari hanze y’Igihugu.

Ati “Ndi muri Amerika y’Amajyepfo sinaboneka.”

Perezida wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert avuga ko bakimara kubona ibaruwa ya Perezida w’Inama Njyanama isaba guhagarika izo nshingano, bahamagaje Inama Njyanama idasanzwe babyigaho basanga ari ngombwa ko bamwemerera agahagarika iyo mirimo.

Ati “Uyu munsi twateranye twandika tumwemerera guhagarika inshingano.”

Nshimiyimana Octave yatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere mu mwaka wa 2021.

Uyu muyobozi yari Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Iyo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yanditse ahagaritse iyo mirimo, inshingano yari afite zihabwa Umwungirije by’agateganyo kugeza Komisiyo y’amatora yongeye gushyira uwo mwanya ku isoko ,hagatorwa undi umusimbura.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461