Mugabo/Musore dore inyungu ziri mu konka amabere y’umugore wawe

Dec 1, 2023 - 08:34
 0
Mugabo/Musore dore inyungu ziri mu konka amabere y’umugore wawe

Mugabo/Musore dore inyungu ziri mu konka amabere y’umugore wawe

Dec 1, 2023 - 08:34

Abagore bakunze kwibaza impamvu abagabo bakunda amabere haba kuyakorakora cyangwa kuyonka, nyamara bizwi ko nta kintu bakuramo nk’uko umwana we ayakenera ashakamo amashereka yo kumutunga no kumukuza.

Larry Young,umuhanga mu Ishami y’Ubuvuzi ku bijyanye n’ibibazo by’imitekerere ya muntu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Emory muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko akamaro konka bigira ku mwana ari nako bigira ku gitsina gabo.

Agaragaza ko mu gihe umwana arimo konka mama we, hari imisemburo yitwa Oxytocin cyangwa se umuti w’urukundo (love drug) ihita yikora bigatuma umubyeyi yita ku mwana we cyane ndetse akamugaragariza n’urukundo ntagire ikindi kintu aha agaciro.

Larry, ibyo abijyanisha nuko iyo umugabo akoze cyangwa yonse amabere y’umugore, nabwo ya misemburo ihita ivubuka mu mugore maze imbaraga z’umubiri we zose zigahita zijya mu kwita ku mugabo bari kumwe ndetse bikanongera ubushake bwo kumwishimira cyane.

Ibyo nibyo bituma abagabo bashakisha amabere y’abagore cyane kuko iyo ayonse cyangwa ayakozeho aba arimo gutuma umugore agira ubushake bwinshi bwo kumwishimira no kumwitaho cyane nta kindi kimurangaza.

"Konka amabere y’abagore ni nk’ibanga abagabo bavumbuye rituma abagore bagira umuriro ubagurumanamo bakita kuwo bari kumwe cyane nta kindi kibarangaza.”