Mu ntara y’Iburasirazuba haravugwa abaturage bajya muri Uganda bakagaruka batwaye kanyanga mu nda

Jun 22, 2024 - 15:12
 0
Mu ntara y’Iburasirazuba haravugwa abaturage bajya muri Uganda bakagaruka batwaye kanyanga mu nda

Mu ntara y’Iburasirazuba haravugwa abaturage bajya muri Uganda bakagaruka batwaye kanyanga mu nda

Jun 22, 2024 - 15:12

Mu ntara y’Iburasirazuba haravugwa abaturage baturiye umupaka bajya mu gihugu cy’abaturanyi kunywerayo kanyanga bakaza bayujuje mu nda maze bagera mu ngo zabo bagateza amakimirane.

Ibi byagarutsweho na Guverineri w’iyi ntara Pudance Rubingisa muri iki Cyumweru ubwo yahuraga n’imboni z’umupaka zikorera mu byambu biri mu Karere ka Nyagatare.

Guverineri Pudence Rubingisa, yavuze ko abakora ibi bateza ingaruka nyinshi mu ngo zaabo abasaba kubicikaho.

Ubwo yahuraga nizi mboni icyari kigamijwe byari ukuganira ku byo kunoza inshingano zabo zo gukumira magendu, iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya imipaka n’imbogamizi bafite.

Izi mboni zasabwe kuba maso ku bantu bambuka umupaka bakajya kunywera kanyanga hakurya bagaruka bagateza amakimbirane mu ngo zabo ndetse n’urugomo aho banyuze hose.

Yagize ati “Nuriya wayitwaye munda wambutse birangira agize amakimbirane mu rugo, agira urugomo mu nzira aho aca, bigatuma imwe mu Mirenge igize bya byaha bizamuka. Abantu rero bagiye mu byaha ntibaba bagitekereza iterambere.”

Nyagatare ni ni tumwe mu turere duhana imbibi n’imipaka ya Uganda, aho usanga byorohera abaturage kwambuka bakajya kuzana ibitemewe birimo kanyanga muri Uganda. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062