Miss Rwanda: Miss Supranational yagarutse mu isura nshya

Mar 29, 2024 - 07:41
 0
Miss Rwanda: Miss Supranational yagarutse mu isura nshya

Miss Rwanda: Miss Supranational yagarutse mu isura nshya

Mar 29, 2024 - 07:41

Nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rutitabira irushanwa rya Miss Supranational ku rwego mpuzamahanga kubera isubikwa ry’ibikorwa by’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.

Kuri ubu hagiye gutorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda ndetse abanyarwandakazi bose ari abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga babahaye amahirwe, ibintu byaherukaga kuba mu myaka icyenda ishize.

Alphonse Nsengiyumva uhagarariye Suprafamily Rwanda LTD yari isanganwe inshingano zo gutegura amarushanwa ya Miss Supranational Rwanda yabwiye IGIHE ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’abategura aya marushanwa, ku rwego mpuzamahanga bakabasobanurira imbogamizi bari guhura nazo bemeranijwe kuba basubiranye izo nshingano aho bazakoresha uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga.

Yavuze umukobwa uzatorwa atazatorwa nk’utorewe mu Rwanda cyane ko nta birori bizabaho, ahubwo hazabaho kwiyandikisha nyuma hakabaho amarushanwa mu buryo butandukanye azasiga umukobwa uzahagararira u Rwanda amenyekanye.

Ati “Kuri iyi nshuro kubera ko ibikorwa by’amarushanwa y’ubwiza byahagaze ntabwo hazatorwa umukobwa nk’uko byari bisanzwe. Gusa, uzahiga abandi azagenda ahagarariye u Rwanda nk’uko twabisabwe n’abategura Miss Supranational International.’’

Umuntu ushaka kwiyandikisha akanda hano https://supraevents.rw/miss-supranational-registration/

Mu 2022 Umulisa Charlotte uzwi nka Princess Cici niwe wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International 2022 muri Pologne aho ribera, aza gukuramo ake habura iminsi mike ngo irushanwa ritangire.

Icyo gihe, uyu mukobwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atacyitabiriye iri rushanwa kubera impamvu zitamuturutseho.

Uyu mwaka Miss Supranational International 2024 izaba iba ku nshuro ya 15.

Mu 2011 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80, bikunze kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rya Miss Supranational, bivuze ko u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro 10.

Ku ikubitiro muri uwo mwaka hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, mu 2012 hajyayo Kubwimana Simbi Sabrina, mu 2013 yari Mutesi Aurore Kayibanda, mu 2014 hagiye Umwali Neema Larissa, Gisa Sonia ajyayo mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 , Ingabire Habiba mu 2017 ,Uwase Clémentine mu 2018, Umunyana Shanitah mu 2019 ndetse na Umuratwa Kate Anitha uheruka muri iri rushanwa mu 2021.

Umuratwa Anitha niwe uheruka kwambikwa ikamba rya Miss Supranational
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268