MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bayo barebeye hamwe uko barushaho kwagura imikoranire

Jun 13, 2024 - 08:15
 0
MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bayo barebeye hamwe uko barushaho kwagura imikoranire

MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bayo barebeye hamwe uko barushaho kwagura imikoranire

Jun 13, 2024 - 08:15

Barebeye hamwe kandi uko barushaho kwagura imikoranire cyane cyane mu nshingano mboneragihugu, mu kubanisha neza Abanyarwanda, mu budaheranwa, ndetse no mu gukumira Jenoside.

Ni inama MINUBUMWE yateguye mu rwego rwo kugaragaza iyo Minisiteri ikora kuko ari Minisiteri ikiri nshyashya, kandi ngo ni ku nshuro ya mbere yari ihuye n’abafatanyabikorwa mu iterambere muri icyo cyiciro, Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene akaba yabonye umwanya wo gusobanurira abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, ibyo Minisiteri ayoboye ikora, ibyo iteganya gukora mu gihe kiri imbere.

Mu kiganiro yagejeje ku bari muri iyo nama Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Ni ubwa mbere duhuye hagati yacu, twifuje ko twahura tukaganira, icya mbere tukaganira kuri gahunda za Minisiteri, icyerekezo ifite, n’uburyo bwo gukomeza ubufatanye. Ikindi ni uko twagira ngo tuganire ku bintu tubona ko ari ingenzi, kuko ubu turi mu mwaka wa 30 nyuma ya Jenoside. Twatangiriye ku cyiciro cyo kongera kubaka nyuma ya Jenoside, ubu rero turi mu cyiciro cyo gusigasira ibyamaze kubakwa. Kandi ni ngombwa gukomeza icyo cyiciro, tureba ibyihutirwa kurusha ibindi, bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere cya 2050. Icyo kikaba ari icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Ubumwe ni imwe mu nkingi z’icyerekezo 2050”.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana

Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko bidashoboka kugera ku iterambere hatabayeho ubumwe bw’Abanyarwanda bose, ubumwe bw’Abanyarwanda nk’inkingi imwe mu zikomeye z’icyerekezo 2050, ikaba ari imwe muri gahunda MINUBUMWE ikurikirana, iya kabiri ikaba ari ugushingira ku ndangagaciro zo mu muco Nyarwanda, mu rwego rwo kuvomamo ibishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yavuze ko urugero rw’ibituruka mu muco Nyarwanda byagize uruhare mu butabera harimo inkiko Gacaca, zafashije mu kuburanisha imanza zijyanye na Jenoside nyinshi kandi mu gihe gito.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu ibarura riheruka, byagaragaye ko 65.3% by’Abanyarwanda ari urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30, ni ukuvuga ko ari abatarabonye Jenoside, kandi abo ibyo bakeneye bikaba bitandukanye n’abafite imyaka 50, 60, 70. Ariko ikibazo ni uko mu bantu bavuriwe mu Bitaro bya Ndera byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibigo bibishamikiyeho, mu mwaka 2022, byagaragaye ko 42% by’abahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari abafite imyaka hagati ya 20-39 batazi Jenoside, bivuze ko ihungabana rishobora guhererekanywa ku bantu bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka.

Minisitiri Dr Bizimana yagarutse ku ‘Itorero’, rumwe mu rwego MINUBUMWE yitaho cyane hagamijwe gukomeza gushimangira ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Kuko ngo Itorero naryo rituruka mu muco Nyarwanda,hakaba ari ahantu Umunyarwanda yigishirizwa ibijyanye n’indangagaciro zo gukunda igihugu n’ibindi.

Yasobanuye ko imwe mu miryango mpuzamahanga yakunze gufata Itorero nk’igikoresho Umuryango RPF inyuzamo icengezamatwara ryayo, kandi ngo si byo kuko Itorero rigamije kwigisha urubyiruko indangagaciro zituma rushobora guhangana no kurenga ibibazo ruhura nabyo mu buzima.

Yavuze ko muri gahunda MINUBUMWE ifite, harimo ko guhera muri Nyakanga 2024, izatangira ubushakashatsi ku bipimo by’Ubumwe bw’Abanyarwanda( national unity barometer), no gukomeza kugira uruhare mu kwigisha amateka ya Jenoside ku bufatanye n’Urwego rw’uburezi n’izindi nzego.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268