Minisitiri w’Intebe wa Uganda yatangaje ko abakene bazajya bashyikirizwa Polisi

Jul 2, 2024 - 15:06
 0
Minisitiri w’Intebe wa Uganda yatangaje ko abakene bazajya bashyikirizwa Polisi

Minisitiri w’Intebe wa Uganda yatangaje ko abakene bazajya bashyikirizwa Polisi

Jul 2, 2024 - 15:06

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yatangaje ko ntacyo Leta itakoze kugira ngo abakene batera imbere, bityo ko abagikennye bazajya bashyikirizwa Polisi kugira ngo bayihe ibisobanuro.

Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Masaka tariki ya 30 Kamena 2024, rwari rugamije kureba niba abaturage bahawe amabati barayakoresheje icyo yateganyirijwe.

Nabbanja yabanje kunenga abayobozi bahaye buri muturage amabati umunani gusa, nyamara Leta yari yaramugeneye 26.

Umuyobozi w’aka karere, Lule Sunkungo, asobanura ko yabonaga umunani ari yo yabafasha, kuruta 26 bari baragenewe.

Minisitiri w’Intebe Nabbanja yavuze ko nubwo abayobozi mu nzego z’ibanze bakora nabi, hari abaturage baba badashaka kwikura mu bukene, ahubwo bagahora bahanze amaso Leta.

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ba Masaka ko niba badashaka kwikura mu bukene mu mahoro, Leta izabubakoramo hifashishijwe imbaraga.

Yagize ati “Guverinoma ntacyo itakoze ariko abaturage banze kuva mu bukene. Niba badashaka kuva mu bukene ku neza, tuzabubakuramo ku mbaraga. Tuzabajyana kuri Polisi musobanure impamvu mudakira kandi hari abavandimwe banyu bakize.”

Bamwe mu banya-Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko amagambo ya Nabbanja arimo agashinyaguro, no kutamenya ukuri ku buzima abakene banyuramo. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062