MINALOC Yatangaje ko igiye gusohora imibare y’abafite ubumuga mu gihugu hose.

Feb 7, 2024 - 09:38
 0
MINALOC Yatangaje ko igiye gusohora imibare y’abafite ubumuga mu gihugu hose.

MINALOC Yatangaje ko igiye gusohora imibare y’abafite ubumuga mu gihugu hose.

Feb 7, 2024 - 09:38

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko bitarenze amezi atandatu uhereye mu kwezi kwa mbere (Mutarama) iraba yatangaje imibare ya nyayo y’ababana n’ubumuga mu gihugu hose.

Ni ikibazo abadepite bari bagaragaje aho batumvaga impamvu igihe gishize cyose ibarura ry’abafite ubumuga rikiri kuri 40%, bakagaragaza ko n’imishinga ibategenyirijwe bigoye ko ishyirwa mu bikorwa mu gihe imibare y’aba bantu itazwi neza. Ndetse ko ari ngombwa iyo mibare igomba kuboneka kuko bibafasha kumenya inzitizi bahura nazo ndetse no kwiga ku buryo izo nzitizi zakemuka bitewe n’ubumuga bwabo.

Mu rwego rwo gushaka imibare ifatika y’abantu bafite ubumuga, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD), yakoze ikoranabuhanga rizayifasha mu gukusanya amakuru yerekeranye n’abantu bafite ubumuga.

Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Ubutgetsi bw’Igihugu ushinzwe imibeho y’abaturage, Kayigana Godfrey, avuga ko kugeza ubu hamaze kubakwa uburyo buzifashishwa habarurwa abo bantu.

Yagize ati ”Tujye tureba tuvuge duti uyu muntu ufite ubumuga, turebe umutungo afite, ibyo yinjiza, ibibazo afite, n’ibisubizo byashoboka. Ibisubizo bishobora kuva mu nyunganirangingo, mu burezi aho nk’umwana aba akeneye umwihariko mu kwiga bijyanye n’ubumuga afite n’ibindi.”

Ni ibintu Kayigana avuga ko bizabafasha kumenya abafite ubumuga bose, ibyiciro barimo n’inzitizi bafite ndetse batekereza ko bizarangira muri Kamena 2024.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda. Muri abo abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270