Menya umubare uri hejuru w’abatuye Isi bamaze kuva mu byabo kubera imvururu

Jun 14, 2024 - 09:30
 0
Menya umubare uri hejuru w’abatuye Isi bamaze kuva mu byabo kubera imvururu

Menya umubare uri hejuru w’abatuye Isi bamaze kuva mu byabo kubera imvururu

Jun 14, 2024 - 09:30

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Impunzi, UNHCR, rigaragaza ko abantu miliyoni 120 ku Isi bakuwe mu byabo n’ibibazo by’intambara n’umutekano mucye biri mu Bihugu byabo, aho iyi mibare yikubye kabiri mu myaka 10 ishize.

Byagaragajwe muri raporo y’iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR, kuri uyu wa Kane yagaragaje.

Filipo Grandi uyobora iri Shami, yavuze ko by’umwihariko iyi mibare yiyongereye cyane mu mezi ane abanza muri uyu mwaka wa 2024 kuko ari bwo abantu benshi bakuwe mu byabo n’ibibazo bitandukanye birimo intambara.

Uyu muyobozi bwa UNHCR yavuze kandi ko byanakomeje ndetse ko niba ntagihindutse uyu mwaka uzaba wihariye imibare myinshi.

Iyi mibare yerekana ko ku Isi yose nibura umuntu umwe mu bantu 69 yisanga hari impamvu zituma ahinduka impunzi yaba imbere mu Gihugu cye cyangwa hanze yacyo.

Imibare igaragaza ko miliyoni 68.3 bahunze bari imbere mu Bihugu byabo. Muri Gaza nibo bafite imibare myinshi kuko 75% y’abahatuye iyi Ntara yo muri Palestine, bahindutse impunzi.

Naho umubare w’impunzi zambutse imipaka y’Ibihugu, wiyongereyeho 7% ugera kuri miliyoni 43,4. ubu bwiyongere bwaturutse ku ntambara yo muri Sudan ndetse n’iyo muri Ukraine.

Iyi raporo igaragaza ko abasaba ubuhungiro bitewe no kugira ubwoba bwo kugirirwa nabi mu Bihugu byabo yiyongereye ku kigero cya 26% ugereranyije n’umwaka ushize, bakaba ari miliyoni 6,9. Ku isi yose ibihugu bicumbikiye impunzi nyinshi ni Iran, Turukiya, Colombia, u Budage na Pakistan

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268