Menya neza intandaro y’igenda gake rya internet mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu byinshi byo muri Afurika

May 15, 2024 - 13:04
 0
Menya neza intandaro y’igenda gake rya internet mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu byinshi byo muri Afurika

Menya neza intandaro y’igenda gake rya internet mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu byinshi byo muri Afurika

May 15, 2024 - 13:04

Kimwe mu bibazo bikomeye biri mu Rwanda muri iyi minsi ni ikijyanye n’igenda gake rya internet rimaze iminsi riteza impagarara hirya no hino mu gihugu.

Iki ni ikibazo mpuzamahanga kuko kiri kwibasira ibihugu bitari u Rwanda gusa. Mu bindi bihugu byibasiwe by’umwihariko harimo nka Tanzania, aho umuvuduko wa internet wagabanutse ku kigero cya 70%. Kenya, Uganda, Malawi, Madagascar, Sudan n’ibindi bihugu bitandukanye nabyo byahuye n’iki kibazo.

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwatangaje ko ikibazo kiri gukurikiranwa, gusa ruvuga ko gishobora gufata igihe kitari gito kugira ngo gikemuke.

Aha rero ikiri kwibazwa n’abantu benshi, ni ugusobanukirwa ikibazo cyabayeho nyirizina ndetse n’icyagiteye.

Muri rusange, ikibazo cyabaye ni ukwangirika k’umugozi, cyangwa se umuyoboro utwara amakuru aba ari gushakishwa n’abakoresha internet.

Uyu muyoboro cyangwa fibre optic, uba utwaye insiga nazo zitwaye ibimenyetso bisomwa na mudasobwa, yaba computer cyangwa se telefoni.

Muri make, ushatse wafata iyi miyoboro turi kuvuga nk’umuhuza wawe n’amakuru ushaka, kuko ari wo ukura amakuru muri ‘servers’ ukayakugezaho.

Servers yo ni nk’ububiko bw’ibintu byose biri kuri internet. Impamvu bavuga ko ikintu cyagiye kuri internet kidasibangana ni uko nyine kiba kibitswe muri izi servers.

Servers ni ububiko bw’ibintu byose biri kuri internet. Icyakora izi servers ntabwo ziba mu bihugu byose. Kenshi ukunze gusanga ziri mu bihugu bikomeye birimo ibyo muri Amerika ya Ruguru, u Burayi ndetse na Aziya. 

Birumvikana ko kugira ngo ubone amakuru ushaka kuri internet, ari uko hagomba kubaho umuyoboro uhuza mudasobwa yawe na servers zibitse amakuru yose ari kuri internet.

Iyi miyoboro rero ikora urugendo rurerure ituruka aho uri hose ku Isi, igana kuri server runaka ibitse amakuru wifuza.

Umwe muri iyi miyoboro rero niwo wangiritse. Umuyoboro wangiritse witwa Eassy, ukaba uhuza ibihugu biva ku ihembe rya Afurika muri za Somalia, Sudan na Djibouti, ugana muri Afurika y’Epfo, ari nako uca mu bihugu biri muri iyo nzira birimo Kenya, Tanzania, Mozambique, Madagascar n’Ibirwa bya Comores.

Ibihugu nk’u Rwanda, Uganda na Malawi bidakora ku nyanja, bibona internet binyuze muri ibyo bihugu biyikoraho. Iyo byagize ikibazo, birumvikana ko n’ibihugu nk’u Rwanda bibigenderamo.

Muri rusange uyu muyoboro wangiritse ufite ibilometero birenga ibihumbi 10.

Igice cyangiritse giherereye mu bilometero 45 uvuye mu Mujyi wa Durban uri muri Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite servers nyinshi zikoreshwa ku rwego mpuzamahanga, ari nayo mpamvu umuyoboro wangiritse ari ho waganaga.

Gusa rimwe na rimwe, gucika kw’iyi miyoboro ntibituma internet ihagarara burundu, kereka iyo umuyoboro umwe ari wo ugana mu gice runaka, gusa bituma internet igenda gake, kuko amakuru yanyuzwaga muri uwo muyoboro ashobora gushaka indi nzira, akajya guca mu yindi miyoboro ya kure cyangwa se irimo gucamo andi makuru menshi, bityo amakuru ukayabona bigoranye, ari nabwo tuvuga ko internet iri kugenda gake.

Ku rwego rw’Isi, habarizwa iyi miyoboro igera muri 570, yose hamwe ifite ibilometero birenga miliyoni 1.4 izengutse Isi yose, igahuza imigabane yose ku Isi n’ububiko, cyangwa se servers zose ziri ku Isi ariko inyuze munsi y’Inyanja.

Nibura buri kwezi, hari ahantu habiri harangirika kuri iyi miyoboro. Kuyikosora ntabwo ari ikintu cyoroshye kuko bikorwa na robots, na cyane ko iyi miyoboro iba iri ku ndiba y’inyanja neza neza.

Impamvu ubu buryo ari bw’imiyoboro inyura munsi y’inyanja ari bwo bukoreshwa, ni uko ari bwo bukwirakwiza amakuru menshi, ku muvuduko mwinshi kandi mu gihe gito cyane kurusha uburyo bwa satellite butinda. Ku rwego rw’Isi, abakoresha internet bifashishije satellite ntibarenga 1% by’abayikoresha bose.

Nibura uyu muyoboro umwe uba ugenewe kumara imyaka 25 ukoreshwa, mu gihe nta kibazo kidasanzwe ugize. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062