Menya Inkomoko y'umuringa wa ’Hope Diamond’ wazengurutse Isi n’iby’umuvumo waturiweho

Jun 23, 2024 - 08:16
 0
Menya Inkomoko y'umuringa wa ’Hope Diamond’ wazengurutse Isi n’iby’umuvumo waturiweho

Menya Inkomoko y'umuringa wa ’Hope Diamond’ wazengurutse Isi n’iby’umuvumo waturiweho

Jun 23, 2024 - 08:16

Hope Diamond, rimwe mu mabuye y’agaciro yashakishijwe hasi hejuru n’abatari bake, by’umwihariko abo mu bwami butandukanye hirya no hino ku Isi, bivugwa ko ari ibuye ryaba rihumanye cyangwa rifite umuvumo.

Ikigo cy’Ubucuruzi cy’i Chicago gisanzwe kigura amabuye y’agaciro, kigaragaza ko iryo buye rifite agaciro ka miliyoni 250$, rigapima carat 45.52 mu bipimo byayo, wageranya na garama 9.104 mu bipimo bisanzwe.

Hatekerezwa ko ryaba ryaracukuwe mu kirombe kiri i Guntur, muri Leta ya Andhra Pradesh mu Buhinde.

Kuva ryaboneka mu Kinyejana cya 17, ryagiye rinyura mu biganza bitandukanye. Ryabanje kugurwa n’umucuruzi w’Umufaransa, Jean-Baptiste Tavernier, ritaratunganywa neza.

Nyuma y’imyaka myinshi, agace karyo gatunganyijwe neza kageze mu maboko y’abami barimo Louis XIV uzwi cyane nka “Louis the Great”, watwaye u Bufaransa imyaka 72 n’iminsi 110, hagati ya 1643 na 1715. Ingoma ye ni yo yamaze igihe kirekire mu zabayeho zose ku Isi.

Hope Diamond yanyuze no mu biganza by’abakora imikufi n’ibikomo barimo Harry Winston w’i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, waje kuyiha Smithsonian Institution, ihuriro ry’inzu ndangamurage riherereye i Washington D.C, mu 1958.

Bivugwa ko Hope Diamond ifite umuvumo, ndetse Tavernier wayifasheho bwa mbere atigeze ayigura ahubwo ko ashobora kuba yarayibye ku kibumbano (statue) cy’Aba-Hindu cyari ahantu ku isinagogi (temple) y’Abahinde.

Inzu ndangamurage y’i Cape Town muri Afurika y’Epfo isobanura ko ngo abakuru b’iyo sinagogi bamaze kubura Hope Diamond, bavumye uwari we wese waba ayifite.

Uko imyaka yashize indi igataha, byizerwa ko uwafashe kuri Hope Diamond wese uwo muvumo wamugezeho, bikarangira apfuye mu buryo butari bwitezwe cyangwa akagira ibibazo byihariye.

Bivugwa ko mu bagezeho n’uwo muvumo harimo Louis XIV na Marie Antoinette, Umwamikazi w’u Bufaransa washakanye na Louis XVI wabaye Umwami wa nyuma w’u Bufaransa mbere y’uko ubwami bw’icyo gihugu buhirikwa n’impinduramatwara yiswe “French Revolution”.

Louis XIV yishwe n’indwara ya “Gangrene”, ifata igice kimwe ku maguru cyangwa amaboko, amaraso ntabashe kuhagera maze hagasa umukara cyane ndetse hagatangira kubora. Ni indwara itera uburibwe bukabije, ikaba yarahitanye uwo mwami mu gitondo cyo ku wa 1 Nzeri 175, habura iminsi ine ngo yuzuze imyaka 77 y’amavuko.

Marie Antoinette yishwe aciwe umutwe ku wa 16 Ukwakira 1793, afite imyaka 38. Ni igihano yari yakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine bikomeye birimo kugambanira igihugu no gukorana n’ibihugu by’amahanga.

Mu 1839, ni bwo iryo buye ryageze mu biganza bya Henry Philip Hope, ari nawe ryitiriwe. Uyu yari Umuholandi wari utuye mu Bwongereza, yamenyekanye cyane mu bikorwa byo kugura amabuye y’agaciro n’ibindi bihangano by’ubusizi byabaga bifite ibisobanuro bihambaye.

Magingo aya, Hope Diamond izengurutswe n’uruziga rwa diamants ntoya z’umweru 16, ikaba ifashe ku murunga (chain) w’izindi 45 nk’izo.

Nubwo Hope Diamond ijya gusa n’iyiswe “the Heart of the Ocean” yari yambawe n’umukinankuru wiswe Rose muri filimi yamenyekanye cyane yiswe “Titanic”, hasobanurwa ko yo itigeze igera muri buriya bwato bwakiniwemo filimi.

Ubu Hope Diamond ibitswe i Washington D.C mu Nzu Ndangamurage ya Smithsonian Institution.

Hope Diamond, rimwe mu mabuye y’agaciro yashakishijwe hasi hejuru n’abatari bake, by’umwihariko abo mu bwami butandukanye hirya no hino ku Isi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268