Menya impinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda zinjijemo batanu bashya

Jun 13, 2024 - 07:53
 0
Menya impinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda zinjijemo batanu bashya

Menya impinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda zinjijemo batanu bashya

Jun 13, 2024 - 07:53

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, zasize imyanya umunani muri Guverinoma y’u Rwanda ishyizwemo abayobozi, barimo Amb. Olivier Nduhungirehe wagizwe Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga.

Ni impinduka zikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu masaha akuze yo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024.

Iri tangazo rivuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo 116 na 112. None ku wa 12 Kamena 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikirikira:…”

Ambasaderi Nduhungirehe yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura Dr Vincent Biruta, we wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu asimbura Alfred Gasana na we wahise asimbura Amb. Olivier Nduhungire, ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

Amb.Nduhungirehe wari ugiye kuzuza imyaka ine agizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, kuko yari yahawe izi nshingano muri Kanama 2020, si mushya muri iyi Minisiteri yahawe kuyobora, dore ko yigeze kuyibamo Umunyabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), umwanya yari yirukanyweho muri Mata 2020 kubera gukora ashingiye ku bitekerezo bye.

Abandi bashyizwe mu myanya, ni Yussuf Murangwa wagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, asimbura Dr Uzziel Ndagijimana, we utahawe undi mwanya.

Yussuf Murangwa winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda ari mushya, yari amaze igihe kinini ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR.

Naho Consolee Uwimana we yagize Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbura Dr Valentine Uwamariya we wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, asimbura Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya na we wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, we wasimbuye Prof. Bayisenge Jeannette na we utahawe undi mwanya.

Consolee Uwimana winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, asanzwe ari Vice Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, akaba yaranabaye mu Nteko Ishinga Amateheko y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yinjiyemo Mutesi Linda Rusagara, wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), asimbura Munyeshuli Jeannine uherutse kwirukanwa kuri izi nshingano yari amazeho amezi 10.

Undi winjiye muri Guverinoma, ni Olivier Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, asimbuye Eng. Patrice Uwase na we utahawe izindi nshingano.

Muri iyi myanya umunani yo muri Guverinoma y’u Rwanda, uretse Dr Vincent Biruta, Dr Uwamariya Valentine, na Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, bari basanzwemo, abandi batanu bagiye kuyinjiramo, barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uyigarutsemo.

Olivier Nduhungirehe yagaruwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Yussuf Murangwa yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Uwimana Consolee yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Mutesi Linda Rusagara yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN
Olivier Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268