Menya impamvu idasanzwe yatumye Tanzania itazongera gukoresha Amadolari ya Amerika imbere mu gihugu

Jun 16, 2024 - 19:22
 0
Menya impamvu idasanzwe yatumye Tanzania itazongera gukoresha  Amadolari ya Amerika imbere mu gihugu

Menya impamvu idasanzwe yatumye Tanzania itazongera gukoresha Amadolari ya Amerika imbere mu gihugu

Jun 16, 2024 - 19:22

Minisitiri w’imari muri Tanzania, Dr Mwengulu Nchemba, yemeje ko hatazongera gukoreshwa Amadolari ya Amerika yari akomeje kwiyongera imbere mu gihugu kuko byazateza ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.

Ingengo y’imari yagarutsweho mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko, hagaragazwa impungenge ko ibigo byinshi, abantu muri rusange n’abacuruzi basigaye bikoresha Amadolari ya Amerika, nyamara byagira ingaruka zo kudindira k’ubukungu bw’igihugu.

Yagaragaje ko mu gihe ibikorwa byo guhererekanya amafaranga bikozwe mu binyuze mu Mashilingi ya Tanzania, byatuma igihugu kizamuka mu iterambere.

Yihanangirije abantu bose barimo ibigo bya Leta, abishyura amafaranga y’ishuri, ubukode, guhemba abakozi, ubwishingizi kudakomeza kwishyura mu Madolari ya Amerika kuko bishobora kuvamo guhanwa.

Dr Nchemba avuga ko itegeko nomero 26 ryo mu 2006 rya Banki Nkuru ya Tanzania rivuga ko amafaranga yemewe mu bucuruzi ari Amashilingi, bisobanuye ko andi bazasangana umuntu azafatwa nk’ukora ibitemewe.

Kuva tariki 1 Nyakanga 2024 ibigo by’abikorera, ibigo by’imari, abafatanyabikorwa, ubucuruzi, abaturage, ndetse n’abakira abanyamahanga bagomba kubahiriza itegeko bagakoresha Amashilingi.

Ati “Guhera ubu ibintu byose bigiye kujya byishyurwa mu Mashilingi, kugira ngo tuzamure agaciro kayo ndetse tunubahiriza itege rya Leta.”

Biteganyijwe ko abashyitsi n’abanyamahanga bose bazajya binjira mu gihugu bagahita bakora ivunjisha kugira ngo bashobore guhaha ku masoko y’imbere mu gihugu. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062