Mbega Agahinda k’abakobwa biyise ’Sunika Simbabara’ bo mu karere ka Bugesera! [Reba Amashusho hano]

Jan 17, 2024 - 21:03
 0
Mbega Agahinda k’abakobwa  biyise ’Sunika Simbabara’  bo mu karere ka  Bugesera! [Reba Amashusho hano]

Mbega Agahinda k’abakobwa biyise ’Sunika Simbabara’ bo mu karere ka Bugesera! [Reba Amashusho hano]

Jan 17, 2024 - 21:03

“Ikintu cya mbere cyatumye ninjira mu mwuga w’uburaya ni inzara, uriya mwuga ntarawujyamo najyaga gutashya inkwi hariya mu ishyamba, noneho twajya mu ishyamba rya gisirikare bakadukubita, wahura n’umushumba, akaba yanakubwira ati ‘urampa (turaryamana), nutampa ndakwica’, ubundi bakagufata ku ngufu bakanagukubita.”

Ni amagambo y’umukobwa w’imyaka 15. Uyu ni umwe mu bakobwa 12 bari barinjiye mu buraya bafite imyaka iri hagati ya 14 na 17. Impamvu zatumye bayoboka uyu mwuga bakiri bato zirimo ubukene, amakimbirane mu miryango n’ibindi no kubishorwamo n’ababyeyi babo.

We hamwe na bagenzi be ubu bakuwe mu buraya bajyanwa mu mashuri y’imyuga, igihe yabasanze mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kabeza,c ahazwi nka Liziyeri. Ni mbere y’uko igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2023/24 gitangira.

Mu murenge wa Ririma iyo uhagenda uhura n’abantu benshi bikoreye inkwi, abaho bakemeza ko biri mu bizanira abahatuye ifaranga.

Uyu mukobwa avuga ko mu gihe bajyaga gutashya mu ishyamba hari umwana biciyemo bituma bagira ubwoba bwo gusubirayo, ariko banarebye uburyo indaya zikorera Liziyeri zibayeho neza bahitamo kuyoboka uwo mwuga.

Ati “Kuko twari abana twaravugaga ngo ntitwajya no guhinga, hanyuma tukajya tuza inaha wenda wabona umugabo kubera ko icyo gihe hano hari n’abasirikare bakaba bakubwira bati ‘turyamane wenda tuguhe amafaranga’ kandi wenda wabwiriwe izo nkwi utabashije kuzibona ukaba wabyemera gutyo, bigenda muri ubwo buzima nyine wabona amafaranga ari kuza ukarya ukanywa ukumva nta kibazo.”

Mugenzi we w’imyaka 17 na we ni umwe muri abo bakobwa. Yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu ishize ari bwo yinjiye mu buraya ariko abitangira bamaze kumutera inda akabona atazashobora gutunga uwo mwana yari yabyaye.

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwamenyaga ko aba bana bakora uburaya, inzego zose zarahagurutse bajya kubafata ngo bajyanwe mu ishuri, bamwe baratoroka kuko bakekaga ko bagiye kubafunga.

Ati “Twabanje kugira ubwoba tugira ngo baje kudufunga.”

Undi avuga ko mu gihe babaga babuze abagabo bajyaga kwaka ikiraka cyo kumesa imyenda bakakibima bababwira ko ‘sunika’ [indaya ikiri nto] atabura amafaranga kuko abagabo bakimuharaye.

Ati “Nta muntu wemeraga ko ushonje, n’iyo wabivugaga barakubwiraga ngo wowe se ko uri ‘sunika’ ubwo wabura amafaranga? Ikiraka bakakikwima.”

Bakuwe mu buraya bajyanwa mu ishuri

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya amakuru y’aba bana bahise bajya kubashaka icyenda muri bo bajyanwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro aho bari kwiga ubudozi no gusuka.

Ati “Byabaye ngombwa ko dushyiraho itsinda rigizwe n’abakozi b’akarere ndetse n’inzego z’umutekano kugira ngo bajye kureba ko ibyo bintu biriho basanga hari abantu bakuze bagiye mu mwuga w’uburaya ariko bagenda batorezamo n’abana batoya abenshi babo ahubwo.”

“Twasanze bihari rero tujya mu rugamba rwo kugira ngo tubafashe kubisohokamo, kandi hari aho tubigeze hafatika …abana ubu bagiye mu mashuri. Abana babivanywemo ubu bari mu mashuri y’imyuga.”

Aba bana bahawe ibikoresho bitandukanye by’ishuri na bike byo mu rugo ubundi batangira ubuzima bushya bugana aheza.

Bafite intego zo gutunga imiryango biturutse ku mwuga

Abakobwa batanu baganiriye na IGIHE bose bavuga ko imyuga bari kwiga bazayifashisha mu kubaka ejo heza binyuze mu kwikorera.

Undi ubu ufite imyaka 16, yari amaze amezi make agiye mu itsinda rya ‘sunika simbabara’. Ubu ari kwiga umwuga wo gusuka kandi amaze kumenya bimwe mu byo abagore bisukisha.

Uyu mwana avuga ko yahoranye inzozi zo kuzatunga moto imwinjiriza amafaranga none ngo yabonye aho azayikura.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere nzaba mfite moto n’ingurube byose biturutse mu mwuga wo gusuka ndi kwiga.”

Hari bamwe muri aba bana bavuze ko bazashinga inzu zitunganya imisatsi zabo bwite kugira ngo ubuzima bwiza bahawe n’ubuyobozi bw’igihugu buzakomerezeho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko buzakomeza gukurikirana umwe muri abo bakobwa wabyaye n’undi ugitwite ku buryo na bo bazajyanwa mu ishuri bakiga umwuga ushobora kubateza imbere.

Izina Sunika Simbabara rikomotse he?

Iri zina aba babakobwa bari barahawe, abandi bakavuga ko baryiyise rimaze igihe kibarirwa mu mwaka ryitirirwa umuntu muto ukora uburaya mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Ririma.

Aba bana ntibashoboye kuvuga uwatangije itsinda ryabo uko ari 12 uretse ko bahamya ko bagiye bahura bakagendana kandi bagakorera uburaya ahantu hamwe.

Umwe muri aba bana yatangaje ko hashize nk’umwaka umwe muri aba bakobwa wari uri gusambanira n’umugabo mu masaka abwiye umugabo bari bagiye kuryamana ko atababara, maze imvugo ikwira mu bantu bose ityo.

Ati “Abantu baravuga ngo ni umukobwa umwe muri twe bagiye gusambanyiriza mu masaka arangije aravuga ngo sunika simbabara, iryo zina riza gutyo.”

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461