Manirareba Herman wifuza gukuraho Repubulika y'u Rwanda agasubizaho ingoma ya Cyami, yatanze kandidatire ye asaba kuba Perezida wa Repubulika

May 24, 2024 - 19:25
 0

Manirareba Herman wigeze kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asaba ko Perezida Paul Kagame yagirwa umwami, yatanze kandidatire ye asaba kuba Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, ni bwo uyu mugabo wo mu karere ka Kamonyi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyakira kandidatire ye, yamusabye kuzuza ibyangombwa akibura, doreko mu buryo abura birimo kuzuza imikono 600 atarabona.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yavuze ko naramuka atowe agifite intego yo kugarura ubwami mu Rwanda, Repubulika igasubira iyo yavuye.

Yagize ati: "Ntabwo nazibukiriye kuko igitekerezo kingana kuriya nta muntu ugita, yakoze ’conception’, cyamuvunnye, nta muntu upfa kugita pe! Nakomeje kugikomeza ku mutima, rero ubu wenda navuga ko ari indi ’version’ nzanye. Ndamutse ntowe nahita nshyira mu bikorwa icyo gitekerezo, ngahita mpindura itegekonshinga rya Repubulika u Rwanda rugasubira mu bwami Repubulika ikagenda, igasubira mu burayi iyo yaturutse".

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472