M23 yatangaje amakuru mashya y’urugamba inahishura ukuri ku kuba SADC yararwinjiyemo

Jan 30, 2024 - 13:24
 0
M23 yatangaje amakuru mashya y’urugamba inahishura ukuri ku kuba SADC yararwinjiyemo

M23 yatangaje amakuru mashya y’urugamba inahishura ukuri ku kuba SADC yararwinjiyemo

Jan 30, 2024 - 13:24

Umutwe wa M23 watangaje ko Ingabo zoherejwe mu butumwa bwa SADC, zamaze kwinjira mu rugamba ruhanganishije uyu mutwe na FARDC, ndetse ko abo bahanganye baramutse barasa ibisasu bya rutura mu bice bituwemo n’abaturage, bikivugana benshi biganjemo abagore n’abana.

Bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, bugaragaza amakuru agezweho y’urugamba ruhanganishije uyu mutwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) cyiyambaje abagifasha.

Lawrence Kanyuka, mu butumwa bwe; yavuze ko kuva saa moya zo muri iki gitondo, ari bwo imirwano yongeye kubura, aho uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC, bakomeje ibikorwa byo kwica abasivile.

Uyu muvugizi wa M23 avuga ko ibi bikorwa biri gukorwa mu bice bya Mweso, Mushaki, Karuba ndetse no mu bice bibikikije.

Ati “Muri iki gitondo ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, by’umwihariko ingabo za SADC, barashe ibisasu biremereye muri Karuba no mu bice bibikikije, bica abagore n’abana, ndetse imiryango myinshi iva mu byayo.”

Uyu mutwe wa M23 uvuga ko wakomeje ibikorwa byo kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice ugenzura, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, wari watangaje ko izi ngabo za SADC zinjiye mu rugamba mu buryo bweruye, zikoresha intwaro ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268