M23 yahaye amahirwe ya nyuma Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi kuvana ingabo ze i Goma

May 3, 2024 - 17:04
 0
M23 yahaye amahirwe ya nyuma Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi kuvana ingabo ze i Goma

M23 yahaye amahirwe ya nyuma Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi kuvana ingabo ze i Goma

May 3, 2024 - 17:04

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 ntibavuga rumwe ku warashe igisasu cyaguye mu mujyi wa Goma kigahitana abaturage kuri uyu wa Gatanu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye i Goma harashwe igisasu.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yatangaje ko abantu batanu ari bo bahitanwe n’icyo gisasu.

Yaba Lt Col Guillaume-Ndjike na Patrick Muyaya uvugira Guverinoma ya RDC, bashinje Ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23 bazishinja gufasha kuba ari bo barashe icyo gisasu.

Ndjike ku rubuga rwe rwa X yavuze ko RDF na M23 barashe kiriya gisasu nyuma y’ibitero avuga ko Ingabo za RDC zabyutse zigaba ku birindiro bya M23 muri Masisi. Ni ibitero uyu musirikare avuga ko byasize hangijwe ububiko bw’amasasu bw’uriya mutwe.

M23 biciye mu ihuriro AFC isanzwe ibarizwamo, yo yavuze ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC ari ryo ryarashe kiriya gisasu.

Umuvugizi w’Ishami rya Politiki rya M23, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko Ingabo za Leta ya Congo atari ubwa mbere zibasira abasivile, kuko ngo "buri gihe iyo zigabye ibitero kuri M23 bikarangira zikubitiwe ku rubuga rw’intambara birangira zihindukiye zigatunga iminwa y’imbunda ku basivile".

Yatanze urugero ku byagiye bibera i Kibumba, Kibarizo, Kilorirwe, Mweso, Karuba na Mushaki.

AFC kandi yaburiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko itazakomeza kwihanganira ibitero by’ingabo ze ku basivile; itanga isezerano ry’uko izakomeza kurinda abaturage.

Uyu mutwe kandi wasabye ubutegetsi bwa RDC kuvana Ingabo zabwo mu mujyi wa Goma, kuko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi zimaze iminsi zihakorera bimaze amezi menshi bihitana ubuzima bw’abasivile. 

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062