Leta y’u Rwanda yagaragaje icyo yifuza ku bayobora amadini n’amatorero

Dec 15, 2023 - 15:30
 0
Leta y’u Rwanda yagaragaje icyo yifuza ku bayobora amadini n’amatorero

Leta y’u Rwanda yagaragaje icyo yifuza ku bayobora amadini n’amatorero

Dec 15, 2023 - 15:30

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko amadini n’amatorero ari umuyoboro wo kugera ku ntego igihugu cyihaye yo kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye, binyuze mu ruhare abayobozi bayo bagira mu kurwanya ibibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igwingira ry’abana no guhindura imyumvire.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 14 Ukuboza 2023 na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yari mu birori by’Isabukuru y’Imyaka 20 ishize hatangijwe Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero riharanira Ubuzima, RICH.

Umuyobozi Mukuru wa RICH, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko ubwo batangiraga icyorezo cya SIDA cyari cyugarije u Rwanda ku buryo bashyize imbaraga mu kugihashya kugira ngo habungabungwe ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati "Gukomeza gufatanya kugira ngo tuyirwanye hari icyo byatanze gikomeye. Hari icyorezo cya Covid-19 giherutse nacyo twarafatanyije kugira ngo twirinde n’igihe urukingo rubonetse hari imyumvire y’abantu bumva ko urukingo ari rubi kandi ari umuti wari ubonetse wanadufashije tukaba twaragisohotsemo."

Cardinal Kambanda yavuze ko mu bindi bakoze bigamije kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda harimo kurwanya Malaria, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi.

Ati "Twakoze ibindi byo kurwanya Malaria, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igwingira ry’abana no kubaka umuryango utekanye. Ibyo byose tubihuriraho nk’Amadini n’Amatorero kandi bikagera ku Banyarwanda hafi ya bose."

Yavuze ko urugendo rugikomeje kugira ngo igihugu kigire umuryango utekanye ushobora kurera abana neza, bagahabwa uburere buboneye kugira ngo babe abafitiye akamaro umuryango n’igihugu muri rusange.

Cardinal Kambanda yavuze kandi ko mu myaka 20 iri imbere bateganya gukora ibindi bikorwa birimo ibyo kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RICH, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko ubwo batangiraga SIDA yari yugarije u Rwanda ku buryo bashyize imbaraga mu kuyihashya

Abanyarwanda barenga 95% bafite amadini n’amatorero babarizwamo. Ni ibintu berekana uruhare ry’Amadini n’Amatorero mu buzima bw’igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uruhare rw’amadini n’abayoboke bayo mu buzima bw’igihugu ari ntagereranywa ndetse ashimira abagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe intego yo kubungabunga ubuzima.

Ati “Kuba amadini yarishyize hamwe mu kubungabunga ubuzima ni umusanzu ukomeye ku gihugu. Kubona amadini afatanta kandi afite ukwemera gushingiye ku bintu binyuranye ariko bagahuza ku gikorwa nk’iki, turabashimira cyane kuko baradufasha. Icyo tubifuzaho ni ugukomeza gukemura ibibazo umuryango Nyarwanda ufite."

Yavuze ko icyo Guverinoma ibifuzaho ari ukugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije igihugu kuko aribyo bituma umuryango udakomera ngo utekane.

Ati "Hari ibibazo biri mu muryango bibangamira gahunda yo kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye, turabasaba rero kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kwita ku burere bw’umwana, kudufasha kugira ngo abana bose bajye mu ishuri, kwita ku mirire yo mu rugo."

Minisitiri Musabyimana yavuze ko mu bindi Leta yifuza ku bagize amadini n’amatorero harimo kwimakaza isuku, kurwanya igwingira n’ibikorwa bigamije iterambere.

Ati "Harimo gushishikariza abaturage guhindura imyumvire bagakora cyane kugira ngo biteze imbere. Ibyo bintu turabikeneye cyane, turifuza ko amadini n’amatorero babidufasha kandi tuzabizi ko bagera ku bantu benshi cyane.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko uruhare rw’amadini n’abayoboke bayo mu buzima bw’igihugu ari ntagereranywa

Ibikorwa birivugira

Mu 2003, ni bwo abari abayobozi b’amadini atandukaniye batekereje kwishyira hamwe mu Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero rigamije kwimakaza ubuzima bwiza mu Banyarwanda, RICH [Rwanda Interfaith Council on Health].

Intego nyamukuru ya RICH yari iyo gufasha igihugu mu kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza no kurwanya Virusi Itera Sida by’umwihariko no gufasha abamaze kuyandura kwiyakira, kumva ko atari iherezo ry’ubuzima no kongera guhobera ubuzima.

Mu ntangiriro, iri huriro ryitwaga RCLS [Réseau de Confession Religieuse pour la Lutte contre le Sida], aho ryari rifite intego yo kurwanya Sida, nyuma riza kwaguka ritangira ibindi bikorwa birimo ibijyanye no gushishikariza imiryango kuboneza urubyaro, kurwanya ihohoterwa, kurwanya ibyorezo n’indwara zitandura n’ibindi.

Ibikorwa bya RICH binyuzwa mu bukangurambaga, gutanga ubufasha bw’amafaranga cyangwa gufasha abaturage gukora imishinga ibateza imbere binyuze muri iri huriro cyangwa abafatanyabikorwa baryo.

Muri iyi myaka 20 ishize, RICH imaze kubaka Ingo Mbonezamikurire [ECD] zigezweho 19, aho nibura abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu basaga 11.400 ari bo bamaze kunyura muri ayo marerero.

Mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa, guharanira uburinganire, kurwanya impfu z’abana bapfa bavuka, kwita ku bana n’ibindi, RICH imaze gufasha mu guhugura abakorerabushake barenga 2000 aho bajya gukora ibyo bikorwa mu miryango.

Abagera kuri 1.000.000 ni bo bagezweho n’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa, ndetse n’abajyanama b’ubuzima barenga 180 bahabwa amahugurwa.

Mu bijyanye no kurwanya ibyorezo n’indwara zitandura, RICH yabashije kugera ku bantu miliyoni aho ifatanya n’ibitaro bigera kuri 135.

Mu bijyanye no guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, RICH yahaye ubujyanama mu by’ihungabana imiryango 1240. Abayobozi b’amadini bagera kuri 280 barahuguwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuliza Mireille, yavuze ko RICH yagize uruhare rukomeye mu kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye no gusubiza bimwe mu bibazo by’ingutu umuryango uhanganye nabyo.

Ati “Twe twemera ko uyu mubiri muzima ari wo uba ufite imbaraga iyo uri mu muryango muzima. Ushobora gukora byose ariko umuryango udatekanye ntabwo iterambere ryawo ryashoboka ndetse n’iry’igihugu icyo gihe ntabwo ryashoboka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka 20 ishize RICH, yunganiye igihugu mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko mu kurwanya Sida.

Ati “Iyo dusubije amaso inyuma, RICH yashinzwe mu bihe bikomeye igihugu cyacu cyarimo aho ubwandu bwa Sida bwari bukabije. RICH yabashije mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwipimisha, kurwanya akato kahabwaga abarwaye Sida n’ibindi.”

Dr Butera yavuze kandi ko RICH yafashije Leta mu kurwanya indwara zirimo Igituntu ndetse na Covid-19 nk’icyorezo cyari cyugarije igihugu mu bihe byashize.

RICH yatangiye igizwe na Kiliziya Gatolika, Islam, Itorero ry’Abangilikani, Aba-Protestants, nyuma n’andi matorero agenda yifatanya n’abandi mu rugamba rwo guharanira ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka 20 ishize RICH, yunganiye igihugu mu kubungabunga ubuzima bw'Abanyarwanda

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, ari mu bitabiriye iki gikorwa

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268