Leta ya Tanzania yongeye gusabwa guhagarika igihano cy’urupfu
![Leta ya Tanzania yongeye gusabwa guhagarika igihano cy’urupfu](https://www.bigezwehotv.com/uploads/images/202406/image_870x_6666a45f84e28.jpg)
Leta ya Tanzania yongeye gusabwa guhagarika igihano cy’urupfu
Tanzania yongeye gusabwa gukura igihano cyo kwicwa mu mategeko yayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika yerekeye uburenganzira ku buzima (rights to life).
Byasabwe n’Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights).
Ubwo busabe bw’urwo rukiko bwaje buturuka ku gihano cyo gufungwa burundu cyahawe uwitwa Daudi Magunga wo muri Tanzania, ku cyaha cyo gufata ku ngufu yakoze mu gihe yari ataruzuza imyaka y’ubukure.
Urwo rukiko ruvuga igihano cyo kwicwa kinyuranyije n’ibiteganywa mu masezerano Nyafurika ku burenganzira bwa muntu (African Charter on Human and Peoples’ Rights).
Urwo rukiko rwahaye Tanzania amezi atandatu ikaba yamaze gukura igihano cyo kwicwa mu mategeko yayo.