Leta ya Congo bikomeje kuyibera ihurizo rikomye mu kurwanya umutwe wa ADF washinze ibirindiro kugeza no muri gereza

Jun 20, 2024 - 06:41
 0
Leta ya Congo bikomeje kuyibera ihurizo rikomye mu kurwanya umutwe wa ADF washinze ibirindiro kugeza no muri gereza

Leta ya Congo bikomeje kuyibera ihurizo rikomye mu kurwanya umutwe wa ADF washinze ibirindiro kugeza no muri gereza

Jun 20, 2024 - 06:41

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kugorwa no gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Ikibazo cy’ingorabahizi ni uko uretse gukorera mu mashyamba, uyu mutwe wamaze gushinga ibirindiro no muri gereza zirimo iya Makala iherereye i Kinshasa.

ADF ni umutwe ukomoka muri Uganda, wimukiye mu burasirazuba bwa RDC kubera igitutu wokejwe n’ingabo za Uganda. Nta munsi upfa kwira itishe abasivili muri teritwari ya Beni no mu zindi byegeranye nka Lubero. Mu kwezi kumwe, imaze kwica abasivili barenga 200 muri izi teritwari zombi.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC zagaragaje ko mu gihe ingabo z’iki gihugu ziri ku rugamba rwo kurwanya uyu mutwe, zigafunga bamwe mu barwanyi bawo, na bo bahimba undi muvuno kugira ngo ibikorwa byawo bidahagarara cyangwa se bigire imbaraga kurushaho.

Muri raporo zakoze kuri uyu mutwe, zagize ziti “ADF yashyizeho ubuyobozi muri za gereza zifungiwemo abarwanyi bayo, by’umwihariko i Kinshasa kure y’ibirindiro igenzura. Bwashyiriweho guha ubufasha abarwanyi ba ADF bahafungiwe no gukomeza kubagenzura mu gihe bateganya gufungurwa. Abahoze muri ADF n’abo bakorana muri gereza basobanuye ko umuyobozi n’umwungiriza basanzwe bagenwa n’umuyobozi mukuru Musa Baluku kugira ngo ajye avuganira na bo aho ari mu ishyamba mu buryo butaziguye.”

Musa Kasereka alias Kasereka Kanubo Jadot ufungiwe muri gereza ya Makala, yemereye izi mpuguke ko ari we Baluku yagize umuyobozi w’abarwanyi ba ADF bahafungiwe. Muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, Musa Swabiro ni we wagizwe umuyobozi, yungirizwa na Alpha Kayonga gusa bo barabihakanye.

Hari abandi bafungwa ba ADF bahawe inshingano yo kujya babika amafaranga ubuyobozi bwa ADF bwohereza muri izi gereza kugira ngo yifashishwe na bagenzi babo, kandi umuyobozi wabo muri gereza ni we ukurikirana uko bigenda.

Izi mpuguke zasobanuye icyo aya mafaranga akoreshwa, ziti “Iyi mfashanyo yari igenewe gufasha abafungwa kwishyura ibiryo, gufungirwa ahantu heza, kubona igitanda no kwishyura abanyamategeko. Kuri barwanyi b’ingenzi ba ADF, aya mafaranga yoherejwe kugira ngo ahabwe abayobozi bo mu butabera nka ruswa, kugira ngo babafungure cyangwa babatorokeshe.”

Iyi raporo isobanura ko hari bamwe mu barwanyi ba ADF badahabwa ubu bufasha kuko ibwiriza rituruka mu buyobozi bukuru mu burasirazuba bwa RDC riba ryarabagize ibicibwa. Iti “Abarwanyi ba ADF bageraga muri gereza bafotorwaga n’umuyobozi wa ADF muri gereza, akoherereza Musa Baluku amafoto. Iyo ifoto yagarukaga iriho umusaraba, aba barwanyi bakurwaga ku rutonde rw’abafashwa, ntibemererwe kwiyunga kuri bagenzi babo.”

Nubwo gereza ya gisirikare ya Ndolo iba irinzwe cyane, izi mpuguke zamenye ko na yo abarwanyi ba ADF bayicengeye. Umwe mu barwanyi b’uyu mutwe yasobanuye ko bakoreshaga telefone zinjijwe muri gereza n’umugore w’umucungagereza, kandi ko umwe mu bayobozi b’amadini ukorera i Kinshasa yabahaye ubufasha, afatanyije n’ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe.

Kuri uyu muyobozi w’idini, ngo yashishikarizaga abarwanyi ba ADF bafunguwe ko bajya gusengera iwe, gusa inzego za Leta ya RDC zagize amakenga, zitangira gukurikirana icyaba cyihishe inyuma y’uyu mubano.

Abo muri ADF bafunze, abo mu butasi bwa RDC, abo mu butabera ndetse n’abakoranaga n’uyu mutwe bamenyesheje izi mpuguke ko ADF ikomeje gukorera muri za gereza, aho icengeza amatwara yayo mu bantu yifuza ko bayiyungaho, igashaka abarwanyi n’abafatanyabikorwa bashya.

Mu mpera za 2023, Kasereka Kiwere Je t’aime alias Al Bashir wafunzwe mu 2020 akekwaho gukorana na ADF, yinjije muri ADF abantu babiri barimo inshuti ye. Aba bombi bemereye izi mpuguke ko binjijwemo ubwo bari muri gereza ya Makala, Al Bashir abohereza muri Uganda, bakomereza muri Kenya, na ho barahava bajya muri Somalia.

Umurwanyi wa ADF witwa Fabrice Kamulete na we avugwaho kwinjiza abarwanyi bashya benshi muri uyu mutwe, mu gihe yari afungiwe muri gereza ya Makala. Afatanyije n’umuyobozi ukomeye mu idini i Kinshasa, ngo bashatse kugaba igitero kuri Papa Francis mu ntangiriro za 2023 ubwo yateganyaga kugirira uruzinduko muri RDC. Uyu yafatanywe telefone yakoreshaga avugana n’ubuyobozi bukuru bwa ADF, yimurirwa muri gereza ya Ndolo mu ntangiriro za 2024.

Mu mpera za 2021, abarwanyi ba ADF bafungiwe muri gereza ya Kangbayi na Makala bakiriye ibihumbi by’amadolari, byo kwifashisha mu gushaka abarwanyi bashya. Impuguke za Loni zisobanura ko hari harashyizweho amafaranga ntarengwa umugororwa yemererwa kwakira ku munsi, ariko bamwe mu bayobozi bakuru ba gereza bemeye ko aba barwanyi bakira menshi bitewe na ruswa bahawe.

Amahanga akomeje gutabariza abagirwaho ingaruka n’ibitero bya ADF byafashe intera. Asaba Leta ya RDC gufata ingamba zishoboka zatuma ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba bihagarara.

Musa Baluku (hagati) yavuzweho kuvugana bihoraho n'abayobozi ba ADF muri za gereza
Ingabo za RDC zifatanya n'iza Uganda kurwanya ADF, ariko uyu mutwe ukomeza kuzica mu rihumye
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268