"Kure y'Inzozi" EP13 - Angel yaba yinjije Audrey mu rukundo rushya? Nyirabayazana wa rya banga ni inde? Mbega disi

Jun 23, 2024 - 20:42
 0
"Kure y'Inzozi" EP13 - Angel yaba yinjije Audrey mu rukundo rushya? Nyirabayazana wa rya banga ni inde? Mbega disi

"Kure y'Inzozi" EP13 - Angel yaba yinjije Audrey mu rukundo rushya? Nyirabayazana wa rya banga ni inde? Mbega disi

Jun 23, 2024 - 20:42

Telefoni ya Marcel yabaye nk'isona asanga ni message arayisoma, akimara kuyisoma tubona arikanze, Mana weee! Ubwoba bwaratwishe! Yahise adusaba ko yagenda vuba vuba ubona ko ataye umutwe ubundi tutaragira icyo tuvuga dushiduka yageze ku rugi nk'uwirukanka yibagiwe gukinga njyewe na Angel n'ubwoba bwinshi dushakisha imfunguzo ze turazibona turamukingira natwe turataha! Mana Nyagasani, birabe ibyuya!

Ubwo twaramukingiye mu biro bye turagenda, dusanga murugo Mimi yadutegereje tuganira na we ho akanya gato ajya kuryama dusigara dutekereza disi kuri Dylan, mubyukuri agahinda kari kose, twanageragaho tukarira. Ubwo natwe twararyamye tuzindukira mukazi mu gitondo, tugakora neza nk'ibisanzwe nuko bigeze nka saa 15 tujya kubona tubona Marcel araje aje kugira ibyo atubaza, natwe tuboneraho uburyo bwo kumusaba kuza kubonana nyuma y'akazi akatubwira inkuru y'urupfu n'ibyari byihishe inyuma y'urupfu rwe disi yarabitwemereye.

Ubwo amasaha y'akazi yararangiye tujya kumureba dusanga hari ibyo akiri gukora, turamutegereza hashize akanya aba arasoje twinjira mu modoka y'akazi yakoreshaga ubundi atujyana ahantu heza cyane muri Bar yari igezweho yabaga hafi aho ... Twarahageze turicara, ubundi aratuganiriza!

Marcel: Angel na Audrey, akazi muri kukamenyera?

Twese: Yego kabisa, biri kugenda neza cyane

Marcel: Oh, byiza cyane kabisa! Muzabikunda akazi ka hariya ntabwo kaba kagoye...

Angel: (...) Boss urakoze cyane nukuri kuduha uyu mwanya! Turagushimiye cyane bitavugwa. 

Marcel: Oya nta mpamvu, ntakidasanzwe nakoze, byari nk'inshingano zanjye.

Angel: Nukuri Imana iguhe umugisha! Gusa mubyukuri byaratunaniye kwakira ko Dylan atakiriho. Twebwe twahoraga turi ahongaho dutekereza ko wenda rimwe azaza, ariko mubyukuri birababaje cyane. Dylan ntabwo kuba namwita inshuti yanjye bihagije, kuko n'abandi bose bari inshuti ze, ahubwo yari nk'umuvandimwe wanjye, nkaba umubitsi w'amabanga ye... Ndetse ko mu ijoro rya nyuma ry'ubuzima bwe bw'ibyishimo mbe ariko mbyita, yaransezeye anambwira n'amwe mu mabanga ye, ariko nanone yambwiye ko hari ibyo agiye kumenya...(ntangira kurira). Ibyo wenda reka mbireke, ariko ikimbabaza kikanshengura umutima ni uburyo Dylan yari yarakunze cyane Audrey, ariko akarinda atuvamo atabonye urukundo rw'inzozi ze! Audrey niwe wari icyuzuzo cy'ibyishimo bya Dylan, akaba inzozi ze (...)

Angel yabwiye Marcel inkuru yose y'inzozi z'urukundo rwa Dylan, n'uburyo Louise yaruburijemo, uko yabivugaga niko nanjye nagendaga mbyibuka, noneho amarira ariyongera Marcel nk'umuntu w'umugabo kandi mukuru atangira kutwihanganisha muburyo bwiza cyane...

Marcel: Oh! Mwihangane cyane little sisters ndabyumva cyane ntabwo byoroshye na gato. Nanjye uko mundeba mfite inkuru itoroshye y'ahahise, nagiye ntakaza abantu b'ingenzi mu buzima bwanjye barimo Mama na Papa bagiye mbareba ku myaka yanjye y'ubuto. Nakuriye mu buzima bugoye, kugeza n'aho njye ntumvaga ko kubaho ntacyo bimaze. Uwashoboraga mugihe nabaga ndi muri izo ntekerezo, namufataga nk'umunyamahirwe ukomeye, ndetse nkumva ahubwo mungiriye ishyari kuko agiye ahantu nifuza, ahantu umuryango wanjye wose uri, njye nkaba narabuze icyahanjyana... Mwumve ngo nari mfite umutima wa kinyamaswa. Nkumva ko kuba ndi ho ari igihano gikomeye Imana yampaye! Nakuze gutyo, bigezeho ndakura umuntu wenyine wampaye imbaraga mu buzima bwanjye, ni Jolie mama w'abana banjye, akaba urukundo rukumbi nagize mu buzima bwanjye. Niwe waje nka Mesiya yomora ibikomere byose, agatonyanga ka nyuma k'amarira nakarize ubwo namubwiraga bwa mbere ko mukunda. Ibisigaye byose mu buzima nsigaje, nzaba ndi gusarura imbuto zashibutse ku muzi w'igiti cy'urukundo rwacu! Urukundo ni ikintu kitujyana muyindi si, ni ikintu gishobora kudukura mu isi turimo, mbese ni inyanja ngari cyane irimo byinshi. Rero Dylan twakundaga kuganira, akambwiraho gake ku izina Audrey, urabivuze ndabyibuka. Nanjye mubyukuri mbabajwe bikomeye no kuba yararinze apfa akiri Kure y'Inzozi, ariko mu buzima ntakundi. Nabayeho ubuzima bwampaye isomo ko ibyo tubona byose cyangwa se ibyo tunyuramo byose dukwiye kubyakira cyane cyane nk'ibyo tutashobora guhindura. Kuri twe rero nk'umuryango wa Dylan. Mabukwe akaba na Mama, Celine mushiki we na Jolie madamu wanjye twese nk'umuryango muri rusange, twararize turihanagura, ubundi Dylan tumwibuka nk'ukiri muri twe...

Ibyo amatwi yanjye yumvaga na mbere hose, numvaga koko bishobora kuba ari inzozi. Ubwo ni bwo nahise nkurura nibuka ko Dylan koko atakiri muri twe... Agahinda kari kose, noneho muburyo bwa burundu nemeye ko Dylan atakiri mu isi y'abazima. Nkiri mu marira no kurwana kuyihanagura, Angel yahise avuga...

Angel: Oh, nukuri mwihangane! Ntakizambuza kwibuka Dylan. Imana buriya yamujyanye izi impamvu. Gusa disi ntabwo yari uwo kutuvamo ari muto. Nonese Boss, tugaruke kuri rya banga Dylan yasize ashaka kumenya. Ese ngo Directeur na Préfet bafungiwe iki? Duherukana utubwira ibya Directeur na Ariana na Papa Dylan.

Boss Marcel witondaga akagwa neza akaganiriza buri umwe, yikije umutima ubundi aravuga...

Marcel: Ah, ubundi muburyo burambuye. Directeur yateye inda Ariana wigaga kuri kiriya kigo. Directeur yemera ikosa yakoze, anabivuga mbere, imbere y'ubuyobozi bw'ikigo ko yateye inda umukobwa witwa Ariana wigaga mu kigo. Directeur rero ntawundi mugore wundi afite, murabizi! Bon, kuko rero umukobwa yari afite imyaka y'ubukure yaranarangije kwiga ntakindi kibazo cyari gihari mubyukuri mugihe bose bemeraga ko ntagufatwa kungufu byabayeho. Ubwo rero inama y'ubuyobozi bw'ikigo yarateranye Directeur yemera ko azita kuri Ariana utaragiraga ababyeyi uretse abamureraga biberaga i Bugesera mu bice bya kure y'icyo kigo. Mubyukuri ntakintu na kimwe Ariana yaburanye Directeur.

Ariana rero aragenda arabyara umwana avuka ari umuhungu witwa 'Miguel' kugeza ubu ari murugo iwanjye nyuma y'urupfu rwa Mama we. So rero, Ariana ntiyagiye kure n'ubundi nyuma gato umwana we amaze gukura, ahita ahabwa akazi muri kiriya kigo aba Animatrice birumvikana nyine yiberaga mu kigo. Mugihe Directeur yapangaga kuzamugira umugore, Ariana yaramwegereye amumenera ibanga ko hari umugabo yabonye hafi n'ikigo munzu z'umudamu w'umu Metisi w'umukire cyane ndetse ko yagerageje kumwihisha bikomeye, nuko Directeur amubajije impamvu, Ariana ati "Ni we Papa wanjye".

Birumvikana Directeur byaramutunguye, kuko yamenyanye na Ariana amubwira ko atagira Se ntagire na Nyina, ahubwo abana na benewabo bamureze kuva mu bwana. Directeur yatangiye kubaza ati "Ese ko utari warabimbwiye mbere hose?" Umukobwa mu marira menshi, ati "Rugamba anyishyura amafaranga menshi ngo mubikire ibanga ntihazagire umuntu n'umwe umenya ko ari Papa wanjye. Ndetse yananyubakiye inzu, ampa n'ibindi byinshi nkenera mu buzima bwa buri munsi, gusa aho bigeze ndambiwe kubihisha. Ariko ikintera ubwoba nuko yambwiye ko abantu nibabimenya azanyica... Kandi nukuri sinarinziko aba mu Bugesera, namubonye ndikanga"

Marcel, twakomeje kumutega amatwi na we akomeza kutubwira....

Ubwo rero Directeur kuko atari azi uwo mugabo byaramurenze, iminsi iricuma (ubwo ibyo byose ndi ndi kubabwira, ni inkuru twabwiwe na Directeur waduhaye ubuhamya bwose). Nuko ubwo Ariana yari mu kigo atungurwa no kubona itsinda ririmo na Papa Dylan rije muri icyo kigo, baganira na Directeur n'abandi bayobozi we arabihisha. Akimara kubihisha rero bagiye aza kubwira Directeur ati "Dore uriya ni wa mugabo nakubwiraga" Directeur atungurwa no gusanga baziranye nubwo bitari cyane. Bava aho rero bemeranyijwe ko Directeur agomba kumwigiraho inshuti cyane kuko Directeur yabwiye Ariana ko uriya mugabo amuzi ndetse ari umutekamutwe ruharwa akaba umugabo mubi cyane. Ariko icyari kigamijwe muri uko kumwigiraho inshuti, ni ukugira ngo Ariana abohoke areke kubaho wenyine ntawundi muryango afite nyamara yaratekerezaga ko uwo mugabo afite abavandimwe, basi nibura bazamenyane.

Ubwo rero Directeur yashyize imbaraga mukumenyana n'uwo mugabo ndetse koko baba inshuti magara, nyuma ngo bicaye ahantu mu kabari bari gusangira, Directeur yinginga Papa Dylan ngo azazane umwana muri icyo kigo amwumvisha uburyo ari kiza n'ibindi umugabo bucya yabyemeye. Hashize iminsi aramuzana, ni ukonguko Dylan yahageze.

Mubyukuri Animatrice yashakaga nibura mu buzima kumva ko afite umuvandimwe, bakaganira bakaba inshuti... Ariko icyaje kuba gitera ya byose, nuko bitatinze Papa Dylan akamenya ko Ariana akora kuri kiriya kigo ndetse ahita atangira gushyira ku gitutu Directeur, ngo amwirukane, Directeur na we arabyanga, nuko ubwo bagirana umubano mubi cyane, Papa Dylan akomeje kubijyamo aza no kumenya ko Ariana yabyaye ndetse ko uwamuteye inda ari Directeur. Birumvikana yahise yumva neza ko wari umupango wa Directeur ashaka kumwicisha arisubira babinyuza mu biganiro Directeur amubwira ko yakoze icyo Ariana yamusabye ko nibura yaba ari ahantu abona umuvandimwe we mu maso gusa bikaba bimuhagije, kuko abayeho ubuzima bw'igikomere kandi bumuboshye.

Ariana na we rero, kubera guhora abona cyane Dylan akora ikosa rikomeye cyane ashaka kumubwira ko hari ibanga abitse, Directeur arabimenya! Kuko yari aziko rero naramuka arimennye iryo banga Directeur yashoboraga no gupfa, yifashisha Préfet ngo amunekere kuri Dylan niba hari icyo Dylan yaba yaramubwiye, abonye ko bishoboka cyane abwira Papa Dylan ko Ariana yifuza kumena ibanga. Nuko bemeranwa ko Dylan agomba kuba atashye, na Ariana akirukanwa.

Ariana rero yirukanwe na Dylan icyo gihe atashye, icyari gisigaye ni ugushyuha mu mutwe kwa Ariana yavuze ko yifuza ko bamugurira inzu yo kubamo hafi aho, ndetse bakamuha n'amafaranga menshi agatangira ubuzima.

Icyogihe rero ni bwo Papa Dylan cyangwa se Databukwe yagurishije imwe mu mitungo ye ngo akunde akore ibyo umukobwa we yamusabye, kugira ngo ntamene ibanga, kandi akomeze ahangane n'inkovu z'ibikomere yatewe no kubaho atagira umuryango ndetse no kuba Se adashaka ko amenyana n'umuryango we, kuko kumena ibanga akabwira Dylan ko ari mushiki we, byari bwicishe abantu benshi cyane, kuko birimo ibanga natwe ubwacu tutaramenya! Abo bantu ngira ngo nina bo baje nyuma kwica Ariana na Dylan.

Nuko rero ubwo inzu yabagamo umugore w'umukire w'umu Metisi yaje kugurwa na Se wa Dylan 70% ndetse na Directeur 30%, kugira ngo Ariana azayibemo abe ubuzima yifuza arekere aho gushaka ibyo kumenera ibanga Dylan nubundi wari uri kubwira ko agomba gusezera ikigo akazajya kwiga kure cyane. Buriya rero ngo Dylan yanaje no kureba Ariana, Ariana yanga kumubwira ibanga rye, gutyo gutyo mpaka...

Ariko, Papa Dylan yakubitishije umugabo w'umu Zamu wari utangiye gushaka kumenya amakuru no kuba umuyoboro wari buhuze Dylan na Ariana, biza kuza gutuma Dylan na Préfet bafungwa aribyo bakurikiranwaho, nyuma amabanga aza kumenyekana na bwo bivugwa ko ari Ariana waje atakamba abwira aba Polisi ko Dylan arengana n'ibindi nk'ibyo, atanga amakuru ko abo gukurikirana ari Directeur na Papa wa Dylan. Polisi rero itangira gukurikirana Directeur na se wa Dylan... Se wa Dylan rero yazanye imbunda kwa Ariana ashaka kumwica cyangwa se akajya gutanga amakuru yari ari kubipapuro mpimbano yari amuhaye kugira ngo ibyaha bazabigereke kuri Directeur na Préfet n'umuzamu warindaga ahongaho, Ariana akomeza kubyanga akokanya Dylan aba araje. Se rero aramwihisha, Dylan yinginga Ariana ngo amubwire iryo banga, Ariana agiye kurivuga, Se wa Dylan byaramurenze, ava mubwihisho araza koko aramurasa, mugihe Dylan ashaka kumwaka imbunda, na we ahita amurasa! Abonye bimurenze na we ariyica.

Nguku uko byagenze nanubu impamvu ya byose ntabwo iramenyekana. Ntituramenya mubyukuri ibanga rindi ryihishe inyuma y'ibi byose, icyo twabwiwe n'umwe mubantu bakundaga kuza muri ruriya rugo, nuko hari umusaza wari umuzamu muri ruriya rugo, ushobora kuba ufite amakuru menshi, gusa bivugwa ko ari aha muri Kigali kandi akaba ashobora kuba yarasaze. Ariko uwamubona ahari yatubwira byinshi cyane.

Iherezo ry'inkuru ya Marcel.

Oh my God! Marcel akimara kutubwira ibyo byose yavuze uwo mugabo numva ndikanze, ubundi mpita mubwira.

Njyewe: Yesu weee! Uziko nshobora kuba narahuye n'uwo mugabo? Twahuriye muri Supermarket igihe naringiye kureba mubyara wanjye mimi i Kanombe. Yarambonye avuga amagambo akomeye cyane harimo n'aho yavuze ngo yiyiciye abana be kubera iriya nshinzi y'umugore. Ohlala, kuki namuretse akagenda koko... Mana Nyagasani.

Marcel: Oh, burya waramubonye? Ubwo niwe kabisa, buriya igihe kimwe tuzamubona natwe. Yumvise ko bari kumukurikirana ngo afungwe kandi disi yaraziraga ubusa, mumutwe biza kwivanga. Yasarishijwe n'ibyo amaso ye yabonye ndetse no kuba yarumvise ko murugo yakoragaho hapfuye abantu batatu icyarimwe! Yewe mbese ni birebire. Gusa turacyagerageza kumenya amakuru yandi tutazi ahari bizadufasha!

Angel; Yooo, mbega disi ukuntu bibabaje. Dylan na Animatrice bacu Imana ikomeze ibahe iruhuko ridashira. Nukuri, Directeur yari yagerageje kugira umutima mwiza cyane, yahirimbaniye ibyishimo by'inzozi za Ariana ariko byarangiye Ariana apfuye atarazibona. Dylan na we mu minsi ye ya nyuma wabonaga ari busy cyane, ukabona hari ibintu afite mumutwe ari kwirukamo, ariko disi iyo nza kubimenya, sinari kuzabura icyo mufasha. Ntakundi Rurema abakire mubayo, mbega ubunyamaswa!

Ubwo twashimiye cyane Marcel turatandukana mubyukuri narimaze kumenya amateka akomeye n'ibanga rikomeye ryicishije abavandimwe bacu Dylan wari urukundo rw'inzozi zanjye ndetse na Ariana wari umuyobozi mwiza cyane nubwo bose twabanye mu gihe gito. Ubwo iminsi yaricumye umwaka wose urashira, akazi twari twarakamenyereye, twari twarabaye abandi bandi amafaranga dutangiye kuyabona, mbese twari abasirimu. 

Icyogihe Louise Dion we yari yarabaye umustar bikomeye asohora indirimbo burigihe. Mimi ntabwo twari tukibana kuko yari yarashatse umugabo, ahubwo nabanaga na Angel wari warahindutse bikomeye amafaranga yaramugize undi, ateye neza yarabyibushye yarabaye inzobe reka sinakubwira ubwo ariko nanjye nari narabaye umukobwa mwiza cyane uretse ko ubwiza bwo ntashobora kububona ndetse ntan'undi wari bubimbwire kugeza ubwo mubyukuri ntakindi umutima wari bwantegeke cyangwa se ngo igihe kingenere unkwiye!

Ndabyibuka hari kuwa 05, ndi kumwe na Angel murugo, twari turi kureba TV ubundi Angel wari uhugiye muri telefoni ari kuri za Facebook zari zikunzwe cyane muri icyo gihe aba arambwiye...

Angel: Ariko cher, wagiye uba umusirimu koko?! Umuntu w'umukobwa udakoresha Facebook koko? Uzi ukuntu wahombye?! Ubu koko uzajya ukoresha Facebook yo kukazi gusa tuu???

Njyewe: (ndamwenyura) Sha Angel, biriya bintu ni ibyanyu mwe mufite inzozi... Ntabwo bizaba ibyanjye na rimwe pe!

Angel; Uhm, ubwo ushatse kuvuga iki Baby? Ese ubu tutabeshyanye ubu nta musore uri kugutereta?

Njyewe: Oya, Oya Angel! Mbabarira ahubwo ibyo tubireke.

Angel: Come on, Baby! Come on... Nonese uracyakunda Dylan wapfuye kera? Uziko imyaka 5 irenze Dylan atakiriho? Baby, please ntumbwire ko aribyo bintu ugitekereza! Waba uri kwiyicira ubuzima pe, kandi byazambabaza cyane kukubona igihe cyaragusize. Come on baby...

Angel wari uri kugenda ahinduka undi gahoro gahoro, nabuze icyo musubiza pe! Hashize akanya ndamubwira...

Njyewe: Angel ntabwo njya ntekereza cyangwa ngo niyumvishe ko Dylan atagihari. Kandi koko mba numva agihari pe. No mu nzozi zanjye iteka iyo nsinziriye nibona ndi kumwe na we. Kugeza ubu rero, ndacyibuka kandi nkanaha agaciro urukundo yajyanye munda y'isi... Rwari urwanjye disi! Angel, biragoye kwakira no kwibona ndi gukunda undi utari Dylan wanjye! Ariko ahari tubitegereze bizashoboka...

Angel yahise ahinduka, ava muri mood yarimo ubundi asa nk'uwihanagura mu maso yitsa umutima ubundi araza anshyira mu gituza cye ubundi ambwira yitonze cyane....

Angel: Angel, nshuti yanjye kuva kera! Nkufata nk'umuvandimwe ukomeye ndetse w'amaraso! Urabizi ndagukunda, kandi ibyiza byose ijuru ritanga nibyo nkwifuriza iteka. Ariko ndagusabye kugira ngo uve muri izo ntekerezo, kuko ntahantu na hamwe zazakugeza. Dylan yaragukundaga kandi cyane, ibyo nanjye ndi umugabo wo kubihamya. Ariko se? Dylan wagukundaga ntagihari... Ni gute uzajya mu rukundo na we? Nonese uzasubiza ibihe inyuma? Dylan ntazagaruka ukundi, kandi nukunda undi ntuzaba umwanze. Audrey mwana wa mama... Umbabarire kubiguhisha ariko ndi mu rukundo rushya! Nanze kubikubwira kubera ko nzi neza intekerezo zawe. Ariko ubu mbikubwiye kugira ngo basi ndebe ko hari icyo byagufasha, kubijyanye no kuba wabivamo. Audrey, ndi mu rukundo rw'inzozi zanjye, ndi kumwe n'umusore mwiza wantwaye umutima, umbwira amagambo meza y'urukundo nkaryoherwa n'ibihe wowe urutisha intekerezo z'agahinda k'ahashize. Audrey, sinshaka kugushyira kuri pressure, ariko ibihe ndimo nawe ndabikwifuriza. Kandi rwose, ntakizakubuza kwibagirwa ko Dylan yagukunze... N'ubundi azahora ari mu nzozi zawe! Kandi nyuma yo kubura abacu nubwo bigoye, ubuzima burakomeza... Mbisubiremo nanone cher, ndakwifuriza ibyiza byose! Ikindi kandi, Drake yambwiye ko agukunda kandi cyane, gusa ngo ntujya umuha umwanya uhagije na gato... Baby come on, igihe kirageze!

Angel mubyukuri yarandijije, nabuze icyo musubiza muri ayo magambo yambwiye mpita mpagurukana amarira menshi njya kuryama. Ntekereza cyane kubya Dylan, nakwibuka ko atagihari disi urukundo rukiyongera n'intimba ikanshengura umutima. Nahise ntangira gutekereza kuri Drake sasa, umusore w'umustar cyane w'inshuti na Angel, ariko ukunda kunganiriza cyane ukabona ko arashaka ko tujya kure... Ako kanya nyiri kubitekerezaho nahise numva phone yanjye isonnye.... Narebye umpamagaye nsanga ni Drake, nyishyira kuri telefoni nakirizwa n'ijwi rye ryiza cyane, Mana we namugaya ibindi ariko yavugaga neza peee, oh!

Drake: Hellooo

Njyewe: Oui, Allo!

Drake: Umugoroba mwiza cyane Audrey! Nishimiye cyane kongera kubavugisha...

Njyewe: Oh (ndamwenyura nshaka kuba romantic...) merci beaucoup Drake! Nanjye nishimiye cyane kubavugisha!

Drake: Oh byiza cyane! Ndumva ariko wagira ngo uraryamye, ubwo sinaba nkukanguye ma?

Njyewe: Oya! Ntakibazo... Naringiye kuryama ubu ariko ndaryama tumaze kuvugana ntacyo.

Drake: Oh, umbabarire cyane nukuri, I'm so sorry! Niba waryamye reka mbe nkuretse, ariko nkusabe akantu, niba wampa amahirwe akomeye ukakanyemerera ...

Njyewe: Ntakibazo niba ari ibishoboka Drake...

Drake: Merci.. ah, ejo ni muri weekend dufite umukino ukomeye tuzakina muri Petit Stade. Ni final, ese wazankundira wowe na Angel mukaboneka?! Please, bibaye bitabagoye mwazahagera, byantera imbaraga nyinshi cyane...

Drake wakinaga basketball, akaba umukinnyi umu star cyane, akaba avuga neza yitonda ari mwiza cyane ku isura, nashatse gahunda naba mfite y'indi ejo kuwa gatandatu ndayibura ubundi ndamubwira....

Njyewe: Oh, sha kugeza ubu ntayindi gahunda mfite, wambwira isaha nkazabaza Angel niba yaboneka.

Drake: Ah, no! Angel ntumugireho ikibazo. Isaha ni saa 18:00 z'umugoroba, ubwo ntacyo ejo tuzabivuganaho, ukoresha Facebook harya?

Njyewe: Oh, no! Ntabwo nkoresha Facebook.

Drake: Okay, ntacyo ubwo turikumwe ejo, reka nkureke uryame. Ariko mbere yo kuryama, ndagusaba kugira ngo uhumirize gato nkubwire akantu kamwe.... (Ahita aseka ho gake)

Naramukundiye ndahumiriza koko nk'uko yari abisabye, na we abanza gucecekamo gato ndakomeza ndahumiriza hashize akanya aba aravuze...

Drake: Ryama neza mfatiro ry'ubuzima bwanjye bushya, ujye wishima ufite uwagukunze ...

Whaaat??? Nahise nikanga, telefoni irancika iratakara... Oooh, byarandenze peeeee!

Ese Drake yaba ashaka kujyana Audrey mu rukundo? Amaherezo y'ibi bintu araza kuba ayahe? Ntuzacikwe na Episode ya 14

© Copyright 2024. Aristide Ndahayo & BIGEZWEHO TV. All rights reserved

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903