"Kure y'Inzozi" EP12 - Dylan koko yarapfuye! Ya mabanga yose arahishuwe! Audrey na Angel batewe ubwoba n'ibibaye kuri Marcel

Jun 21, 2024 - 18:37
 0
"Kure y'Inzozi" EP12 - Dylan koko yarapfuye! Ya mabanga yose arahishuwe! Audrey na Angel batewe ubwoba n'ibibaye kuri Marcel

"Kure y'Inzozi" EP12 - Dylan koko yarapfuye! Ya mabanga yose arahishuwe! Audrey na Angel batewe ubwoba n'ibibaye kuri Marcel

Jun 21, 2024 - 18:37

Oh my God, ubanza ahari yaravugaga Rugamba François Papa wa Dylan! Ntarangira icyo mubaza yahise yirukanka ndebye aho ari kugana mbona ari gusatira imodoka yari itwaye imifuka myinshi mbona arayipanze yinjiramo imbere mugihe njye narwanaga no kumuhamagara, ayiweeee, Mana Nyagasani, uyu mugabo yari afite amabanga menshi yashoboraga kumfasha,nabuze ahandi nshobora kumukura gusa yagaragaraga nk'uwagize ikibazo mu mutwe...

Ubwo nkiri muri ibyo nahise njya kwa mubyara wanjye witwa Mimi i Kanombe mfata aka moto ngezeyo tuganira byinshi birumvikana, gusa hari aho yageze ndi hafi gutaha ubundi arambwira...

Mimi: Ese cher, kombona uri smart cyane. Nturabona umukunzi?

Iryo jambo mubyukuri ryatumye ntekereza byinshi nsa nk'ushaka kwanga kumusubiza bigezeho ndamubwira...

Njyewe: Oya sha Mimi! Ntamukunzi mfite, kugeza ubu mba numva ntan'uwo nifuza. Bizabanza kunsaba igihe cyo kubitekerezaho.

Mimi: Uum, ntibishoboka?? Ntamukunzi ufite? Nonese wabitewe n'iki Audrey? Uzi ukuntu buriya abasore bakwemera? Wabuze umusore uri serie se?

Mubyukuri Mimi yasaga nk'uri kunsogota icyuma mu mutima, nabuze icyo mvuga hashize akanya ntangira kubunga amarira mu maso, abibonye disi atangira kugira ubwoba araza aho nari nicaye arampumuriza asa nk'unyiyegamizaho, ubundi nanjye nibutse byinshi ntangira kurira na we akajya anyuzamo akampoza!

Mimi: Nonese Cher, ni ikihe kibazo ko utambwira? Ni iki cyagukomerekeje mu rukundo gituma udashaka kubivuga! Cher please?!

Ubwo nahise ntangira kurwana no kwiyumanganya hashize akanya nihanagura mu maso, ntangira kuvuga ndeba Mimi mu maso.

Njyewe: Mimi, umbabarire sinshaka kugira byinshi mvuga ku hahise hanjye h'urukundo, kuko ubu ndi kure y'inzozi zanjye! Mimi, ntabwo nagize amahirwe menshi yo kwinjira mu rukundo ngo nanjye nkunde cyangwa se nkundwe nk'abandi bana! Ariko sinzi icyo Nyagasani yanteguriye, ubu nsa nk'aho byose nabishyize mu biganza by'igihe, ahari kizangenera unkwiye, ariko atari uw'inzozi zanjye kuko uw'inzozi zanjye we ntagihari! Mimi, ndababara cyane iyo ntekereje ko urukundo rw'inzozi zanjye nigeze kurusatira, ariko rukagenda ndurebaa...

Mimi yabaye nk'ugira amatsiko menshi, yifuza kumenya cyane iby'iyo nkuru y'urukundo rwanjye intera gushavura, nanjye ntangira kumubwira byinshi kuri Dylan, uburyo yankunze ku munsi wa mbere ariko akaba yari afite umwana w'umukobwa witwaga Louise wamukundaga cyane akaburizamo iby'urukundo rwanjye na we, akabinyuza muri Ivan nkisanga ndi mubuyobe... Mubwira byinshi namwe muzi kugeza ku munsi wa nyuma nabonaga Dylan mu maso, disi sinkamenye ko bwaribwo bwa nyuma, basi nibura musezerane amarira menshi ndetse nabwiye Mimi ko Dylan bishoboka cyane ko atakiriho, ndangiza kumubwira disi agahinda kamwishe.

Mimi: Ooh, Ihangane cyane shenge! Bibaho cyane mu rukundo ... Ariko Audrey, ushakishe amakuru yose kuri urwo rukundo rw'inzozi zawe, umenye niba akiriho koko, cyangwa se atakiriho ubundi utangire urugendo rushya. Nonese ubwo wazategereza kugeza ryari? Ntan'ikintu ukora basi ngo unamenye amakuru??

Njyewe: Mimi, nukuri sinzi uko nzaba meze igihe nzaba ndi kumwe n'undi utari Dylan. Dylan yarankundaga cyane (ndi kurira) yarankundaga urukundo rudasanzwe ntabasha gusobanura, mbabarira nzagira umwanya wo kubitekerezaho, ubu reka ntegereze igihe.

Mimi twakomeje kuganira iby'ibyo, bigezeho ndamusezera ndataha, kubera ikiganiro cyasaga n'ikiryoshye natinze gutaha mpagera disi nsanga Mama yahangayitse kuko na telefoni yanjye yanshiranyemo umuriro nkiri kwa Mimi.

Njyewe: Oh! Mam umeze ute? Ubu koko ninjye wari utegereje Mama?

Mama: Hmm, yego mwana waa, nari nakubuze watinze kuza pee! 

Nahise mwegera musoma ku itama nk'ibisanzwe ubundi nicara iruhande rwe...

Njyewe: Mama, umbabarire natinze nari ndi kwa Mimi. Twari turi kuganira byinshi nshiduka amasaha angereyeho! Ariko ntakibazo na kimwe kirimo.

Mama: Oh, humura mwana wa! Ahubwo wa mwana mwiganaga yaje kugusura, na we yaguhamagaye arakubura aza hano rero na bwo arakubura!

Njyewe: Uhm, ni inde Mama? Wawundi w'inzobe se, tujya kuvuga kimwe?

Mama: Ni uwo rwose, ngo bamwita Ange niba byibuka neza!

Njyewe: Eeeeh, yoo! Birambabaje disi, ariko agafone kanjye ejo nzajya kugakoresha kazima burigihe, wenda ndaza kubona uko muvugisha...

Mama: Yewe ngo aranagushaka cyane uzibuke umuvugishe. Ma fille, ngwino turye dore ndashonje disi we..

Njyewe: Yegoko, Mama wari utararya koko?! Ndumva ntabyo nshaka njyewe pe! Ariko reka tujye kumeza nkutere appétit...

Mama disi yari inshuti yanjye! Namufataga nk'umubyeyi mwiza ariko nkamufata nk'inshuti y'akadasohoka yanjye. Ubwo twagiye kumeza ntashaka kugira icyo nshyira munda, narura ibiryo bike cyane turaganira biratinda, twiberagaho muri ubwo buzima gusa nanyuzagamo nkamubwira ko nkumbuye Papa ati humura ahari hari igihe azagaruka. Ubuzima niberagaho njyewe na Mama bwari ubwo!

Ubwo bwarakeye njya gukoresha aga telefoni kanjye icyogihe wasangaga buriwese afite izi telefoni z'amatushe (android zitaratangira kuza cyane, gusa bamwe bari batangiye kuzibikaho) hanyuma uwabaga ari umusirimu akaba yifitiye ka computer na Television (nanjye niko byari bimeze) nuko maze gukoresha aga telefoni mu gitondo, nahise nshyiramo numero za Angel na we ntiyatinda kunyitabo....

Njyewe: Allo, Angel,,,

Angel: Oui, Cher?! Sha bite ko ejo nakubuze weee!

Njyewe: Yoo, disi Mama yabimbwiye nijoro ngeze murugo. Niriwe kwa cousine wanjye witwa Mimi, kubera kuganira rero nshiduka bwije, mfata ka moto vuba vuba nsanga wahavuye.

Angel: Oh, ntakundi, nonese amakuru y'iminsi Cher?! Haciyemo iminsi pee,

Njyewe: Amakuru nimeza bébé! Twaraburanye disi. Wowe se amakuru?

Angel: Sha nimeza. Umva, hari musaza wanjye mfite yatuboneye akazi ahantu muri company, ni company ikora ibikoresho by'isuku. Kandi nukuri byaba ari byiza cyane ubyemeye tukazajyana ejo mugitondo kubonana na Boss wayo. Musaza wanjye yambwiye ko amafaranga arimo ari ibihumbi50 ku kwezi turi abatangizi. Iyo company ikorera i Kanombe!

Wow! Iyo nkuru yaje ikenewe cyane mu matwi yanjye, nahise numva nshyushye cyane bidasanzwe, kuko ayo mafaranga mugihe cyacu yari menshi cyane ukanongeraho ko aribwo twari tukirangiza amashuri. Nahise mbwirana Angel ibyishimo byinshi...

Njyewe: Oh my God! Ndishimye cyane Angel. Urakozeee sinzi ukuntu nagushimira. Uri inshuti nziza cyane Angel. Imana iguhe imigisha myinshi, wakoze cyane kunzirikana no kuntekerezaho! Ejo ubwo ni gahunda...

Angel: Nink'inshingano zanjye Audrey... Humura nicyo kuba inshuti bivuze. Imana nawe iguhe umugisha, ubwo gahunda ni ejo nzakunyuraho dufate ka moto!

Njyewe: Sawa cher, Bye!

Angel: Bye bébé!

Call End.

Angel wari utuye mubice bitari ibya kure cyane y'iwacu twahanye iyo gahunda vuba vuba mpita njya murugo kubibwira Mama, biramushimisha nubwo atari cyane kuko we yumvaga ko ayo mafaranga ari make cyane, musezeranya ko ngiye gukora akazi neza nkagira ubunararibonye bikazamfasha ubutaha, ubundi anyifuriza amahirwe masa! Sinzi ukuntu nashyize kuri TV mbere yuko ndyama ubundi mbona ikiganiro cy'imyidagaduro nakundaga cyane kureba cyakorwaga n'abanyamakuru babiri Toni na Lil bakitaga Celebz Podcast Show kivuga amakuru y'ibyamamare mu Rwanda cyacaga ibintu muri icyogihe ubundi ntangira kumva...

Toni: ...Yes mbere y'uko tugana kumusozo Lil, ngira ngo abanyarwanda benshi baryohewe n'imwe mu ndirimbo nshyashya y'umuhanzikazi mushya ukiri muto, nabonye n'abantu benshi bari kuyidusaba hano kuri Television... Indirimbo yitwa Rugamba!

Lil: Yes ni indirimbo yitwa Rugamba ikaba ari iy'umuhanzikazi mushya nk'uko sister Toni yari abivuze witwa Marie Louise-Dion umukobwa w'ijwi rihebuje cyane ukomeje gutanga ikizere muri career ye y'umuziki, iyi ndirimbo yise Rugamba ni indirimbo nziza cyane y'urukundo ibashimishe cyane mwese nubwo ibabaje cyane. Aho muri mu nguni z'igihugu zitandukanye. Kandi ninayo itugejeje ku musozo, duhure ku munsi w'ejo i saa20 z'umugoroba, tuzaba tunafite n'umutumirwa! Rugamba ya Marie Louise ibashimishe cyane mwese!

Oh my God! Narikanze cyane kubona Marie Louise yinjiye mu muziki noneho bidasubirwaho ariko ntacyantunguye kuko yari impano ye no muri Highschool, gusa izina ry'indirimbo ye ryanteye amatsiko menshi avanze n'ubwoba kuko izina Rugamba niryo zina rya Dylan, Ariana na Papa we! Mana wee, bidatinze indirimbo yagiyemo ntangira kumva neza amagambo ayigize, hari aho Louise aririmba ati ...

Louise: ...Rugamba, wadusigiye intimba, wajyanye shenge rwa rukundo! Ntitwamenye irengero ryawe Rugamba, ese aho ubu basi iyi ndirimbo urayumva? Roho wawe ahorana natwe, icyabuze muri twe ni wowe. Ni wowe wenyine! Twese turagusabira...

Ese urukundo ni iki? Ese Rugamba wowe urabizi? Niba ubizi se ko warujyanye, ubizi neza ko nawe ukwiye kuruhabwa? Kuko ngo ntarukundo rw'umwe! Ese koko Rugamba ntukiriho, ko tutamenye iherezo ryawe? Ko ntan'uwamenye ko cyagihe aribwo bwa nyuma, ngo akubwire irindi jambo wa mwiza wawe atakubwiye! Rivuga uburyo wari urukundo, wari umuziranenge disi...

Oh, Rugamba kuki wagiye, Imana yo ko yabyemeye, ikagutwara ukiri muto shenge! Tugukumbuye bitavugwa, uzagaruke iwacu ikindi gihe atari mu nzozi, iyaba disi wumvaga iyi njyana aho uri aho kwa Jambo... Wari kuzagarurwa na yo, ubundi ukikundira uwo umutima ushaka... Uzatubabarire twese abawe disi... Uzadusuhurize mushiki wacu, mwibereye kure cyane y'inzozi...

Mana wee! Marie Louise yarandijije anyibutsa byinshi kuri Dylan, ntakabuza ni we yaririmbye, nashimishijwe bikomeye no kuba yaramuzirikanye gusa yakoresheje amagambo y'ubwenge bwinshi agoye kuyasobanura, ariko byinshi narabyumvaga yahamyaga ko Dylan atakiriho ndetse akamubaza impamvu we yahisemo kugenda nyamara adahawe urukundo yari akwiye! Byinshi narabyumvise. Yari indirimbo nziza cyane ya Marie Louise igenda gahoro gahoro yuzuyemo amarangamutima menshi, koko abantu bari bakwiye kuyikunda!

Ubwo nahise nzimya TV njya kuryama, ndara ntekereza cyane ku ndirimbo ya Marie Louise nshiduka bukeye, nditegura vuba vuba nk'isaha imwe n'igice nari ndangije byose no kunywa icyayi ubundi Angel kubw'amahirwe ahagera narangije ubundi dufata moto twerekeza i Kanombe. Twageze muri iyo company batwakira neza, tujya ku muyobozi w'abakozi, Angel amubwira ko musaza we ariwe wabohereje dusanga aratuzi yatumenye, ajya kutwereka office tuzakoreramo n'ibyo tuzakora aho kwari ugukurikirana cyane iby'imbuga nkoranyambaga za company no kumenya niba abakozi bahageze tukabasinyisha... Ubwo kuby'imbuga nkoranyambaga twanakiraga abahamagaraga company ku murongo wa telefoni ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga za company (icyogihe hakoraga Gmail, Yahoo, Facebook na Twitter ho gake n'izindi nke nka zo), birumvikana byari byiza cyane kuri njye na Angel. Twicaye gato muri ibyo biro, ubundi njya kubona mbona umugabo uri smart cyane yinjiye muri office yinjiranye n'abandi bantu babiri barimo umugore umwe n'undi musore baradusuhuza ubundi uwo mugabo ahita avuga....

We: Mwaramutse!

Njyewe na Angel: Mwaramutse neza!

We: Ah, nitwa Iranzi Marcel nkaba ndi umuyobozi ushinzwe abakozi muri iyi company. Nkaba nishimiye cyane kubakira nk'abakozi bashyashya mu ishami rya marketing, aba ni bamwe mu bo dukorana muzagenda mubamenya, ariko nubwo Dan wari umwe mu bakozi b'iyi company yabaturangiye ndetse adusezeranya ko muzakora neza guhera ejo ubwo muzatangira akazi, mugiye kugira bimwe mu bibazo mubazwa n'aba bavandimwe ubundi nibirangira muzagaruka ejo muje gutangira ndetse murasinya contract munuzuze n'ibisabwa kuri zino mpapuro zose nazanye. Njyewe rero ndagiye ndabasigira aba bavandimwe kandi sawa sawa mugire ibihe byiza!

Njyewe na Angel: Murakoze cyane!

Uwo mugabo ngo ni Marcel nabonaga nshobora kuba muzi ariko sinibuke ahantu naba naramubonye, yari umugabo uvuga neza cyane yitonze kandi wamureba ukabona ni umwana mwiza cyane, yahise agenda nsigara mukurura ngo menye ahantu muzi ariko nkahabura! Twasigaranye n'abo bagabo twuzuza ibisabwa byose, batubwira byinshi ku mikorere ya company ndetse tunasinya contract n'ibindi byinshi hashize akanya turataha gusa nasabye Angel ko yaza tukazabana kwa Mimi kuko byari butugore burigihe kwirirwa dutaha tuva i Kanombe tujya Kacyiru, na we arabyemera kandi Mimi yaribanaga ntabwo yari bubyange! Ndabyibuka uwo mugoroba nari nagiye gusura Angel tuganira byinshi.....

Njyewe: Angel, wowe uriya Marcel wabonye ari ubwambere umubonye?

Angel: Njyewe ni ubwambere mubonye pe!

Njyewe: Oya, ndumva nshobora kuba naramubonye kera tukiri ku ishuli, twiga nko muri s4, nuko gusa ntibuka ngo namubonye yaje mubiki, ariko ndamuzi pe! Reka nzatinyuke mubaze.

Angel: Ahaa, uzabikore nakubwira iki ...

Njyewe: Umva ejo hatinze kugera ahubwo! Ese Angel wabonye Louise ko yabaye icyamamare? 

Angel: Eh! Nanjye narabibonye ahubwo kubera kwirirwa muri byinshi sinibutse kubikubwira. Nsigaye numva indirimbo ye abantu benshi bayisaba kuri Radio, TV ho ni burigihe. Ariko disi yarambabaje ukuntu yavugaga Dylan...

Njyewe: Yego sha, Louise ntajya ahinduka.... Ahubwo cher reka ntahe ejo nabwiye Mimi ko tuzaza biramushimisha. Mimi ntakibazo cye humura, tuzajya twitahira muri weekend.

Angel: Ntakibazo Bébé, reka nkugeza ku muhanda utege aka moto!

Angel w'inshuti yanjye magara, inshuti nziza disi yaramperekeje angeza ku irembo kubw'amahirwe mpita mbona moto irantwara ingeza murugo, kuri moto hari hafi cyane, ubundi mbwira Mama uko umunsi wagenze ndyama kare kuko nagombaga kubyukira mu kazi, bukeye njyewe na Angel turatangira... Akazi ku munsi wa mbere kari karyoshye cyane, ubona ibintu byose byoroshye abantu baduhamagara tubitaba, sinzi ukuntu nongeye kubona mbona mbonye Marcel, wa mugabo mwiza cyane araje...

Marcel: Mwaramutse neza!

Twese: Mwaramutse!

Marcel: Ahantu henshi muma département atandukanye mwebwe muritonze cyane... Nibyiza cyane kabisa! Ahandi ho ndi kurwana na bo mbasaba guceceka!

Twese: Hahaha,

Marcel: Patty na Ben mwamenyereje bashiki banyu? Nizere ko mutabannyunzuye?

Patty na Ben: Wapi Boss, ntitwabikora!

Marcel: Okay, sawa mukomeze mugire akazi keza, nari nje kureba uko mumeze, sawa sawa!

Marcel umugabo nakunze kwitegereza cyane yateye intambwe zigana kumuryango uko agenda ari na ko nanjye ntangira gushaka kugira icyo mubaza ubundi neza akigera ku muryango mpita mubwira...

Njyewe: Boss! 

Yahindukiye neza cyane ubundi aramwenyura...

Marcel: Ninde umpamagaye Boss? Haha, mujye munyita Marcel. Ndi umukozi nkamwe nwese!

Njyewe: Hahha, am sorry! Ni njye wari uguhamagaye! Ko nashakaga kukubaza akantu gato cyane nyuma y'akazi?

Marcel: Ah, Bon ntakibazo, saa 17:30 uraza undebe muri office yanjye, ni aha ruguru.

Njyewe: Murakoze cyane!

Marcel: Mercii!

Marcel yahise agenda ubundi abo batype batangira kunserereza na Angel na we arabafasha bavuga ngo namukunze, nahereye kare mwitegereza ubundi nkabasubiza ko aruko nshaka kumubaza ahantu ntekereza ko ariho nshobora kuba muzi, mubyukuri sinari ntuje kugeza igihe nagombaga kuvuganiraho na Marcel.

Ubwo twakoze akazi, ndabyibuka niyo nshuro ya mbere nari nkoresheje urubuga rwa Facebook, icyogihe nakoresheje Facebook yo ku kazi, dushyiraho amafoto ya company, dusubiza abatwandikiye n'ibindi... Ubwo amasaha yaricumye njye n'abo bavandimwe twanyuzagamo tukaganira, bidatinze amasaha y'akazi ararangira mbwira Angel kuntegereza ho gato, ubundi njya kureba Marcel nk'uko twari twabisezeranye!

Narahageze nsanga ahagaze gato ari gushyira impapuro nyinshi ku murongo ndakomanga ati "Karibu" nti "Stareh" ubundi, ampa intebe gato ndicara hashize akanya na we aricara dusa nk'abarebana...

Njyewe: Marcel, mumbabarire kubita iryo zina! Uri Boss wanjye, hha!

Marcel: Haha, oya ndi Marcel...

Njyewe: Hh, ah! Ndababonye cyane mbona nshobora kuba narigeze kubabona ku kigo cyacu ubwo nigaga muri S4. Sinzi niba ntari kwibeshya, ariko ndabona atari ubwambere mbabonye...

Marcel yarongeye amwenyuraho gato ubundi arambwira...

Marcel: Oh! Byashoboka ko waba unzi, gusa njye ndabona ntakuzi. Muri s4 wigaga ku kigo?

Njyewe: KinyAfurika Highschool mu Bugesera!

Marcel: Ooh, byiza cyane, niba warigeze kumbona ndumva utanyitiranije ni njye rwose! Nakundaga kuhaza mu myaka nk'4 ishize muramu wanjye atarapfa...

Mana yanjyeee! Akimara kuvuga iryo jambo narikanze cyane, na we arabibona ubundi ataragira icyo avuga mpita mubaza...

Njyewe: Utambwira ko Muramu wawe uri kuvuga ari Dylan???

Marcel: Yes ni we kabisa! Wari umuzi cyane. Kuko ubwo mwaraniganaga niba umperuka wiga muri s4 na we yapfuye ari muri s4.

Njyewe; Nooooooooooo, ntabwo nshaka kubyumvaaaa.....

Amarira yatangiye kumbuga mu maso, hashize akanya numva umuntu ukomanze Marcel amusaba kwinjira njyewe kubera amarira ahantu yari ageze, sinashoboraga kumureba nagiye kumva numva umuntu aje kumpoza vuba vuba, numvise impumeko numva ni iya Angel, Marcel na we yabaye nk'uhaguruka araza yegera iruhande rwanjye ubona ko disi na we agahinda kamwishe!

Marcel: Ihangane Little sister! Bibaho cyane mu buzima, numvaga ahari ushobora kuba unabizi. Ariko ntakundi mu isi niko bigenda!

Angel: Uhm, ni iki ubwiye Audrey, Boss Marcel?

Marcel: Audrey ntiyari aziko uwo bita Dylan, yapfuye!

Angel na we akibyumva ahubwo yandushije kubabara, twese koko twari turi aho twarishyizemo ko ahari Dylan azagaruka, ariko noneho Marcel muramu we yaduhamirije bidasubirwaho iby'urupfu rwe, natwe agahinda karatwica, amarira aratemba koko, disi byashushanyaga uburyo Dylan yari undi wundi mu buzima bwacu!

Ubwo nyuma y'akanya butangiye no kwira twararize turihanagura ubundi Marcel na we twari twasubije mu gahinda atangira kutubwira...

Marcel: Ako gahinda mufite none twe twakagize mubihe byashize. Ubwo nyuma y'imyaka 3 n'igice Dylan na mushiki we Ariana tubaburiye irengero, tutazi agakuru k'ubuzima bwabo, Polisi yatuzaniye raporo y'ibimenyetso simusiga byerekana aho uwabibye kwa muganga yaba yarabiciye. Iperereza rya Polisi ryaje rivuga ko nyuma yo kubibira kwa muganga baje kujugunywa mu mazi, ndetse ko hari n'umutangabuhamya waje kuri sitasiyo ya Polisi kubihamya ko yabonye abagabo batatu nijoro bajugunya abantu babiri mu mazi! Gusa yabashije kubona imyenda y'abo aho yashishimuriwe, ni yo natwe tweretswe na polisi. Kuri ubu nyuma y'ubwo butangabuhamya byakugora kwemeza ko Dylan na Ariana baba bakiriho... Ndetse twanakoze n'umuhango wo kubasezeraho, twarabaherekeje ubu bibereye ijabiro kwa Jambo! Mwihangane cyane ntakundi ku isi niko bigenda...

Angel: Mana nyagasani! Nonese baba barabonye ababigizemo uruhare basi ngo bazahanwe?

Marcel: Bon, abari abayobozi ba kiriya kigo barahanwe ndetse banarangije n'igifungo. Ariko ntibafungiwe urupfu rwa Dylan. Uwari wihishe inyuma y'urupfu rwa Dylan wari unafite amakuru yose kuri rwo, ni Databukwe, kandi yariyishe, ahubwo icyo Polisi ikiri gukurikirana, ni ukumenya abantu bakoranaga n'icyo bagamije.

Njyewe: Nonese mubyukuri Direteur na Préfet bafungiwe iki? Niba ntaho bihuriye n'urupfu rwa Dylan?

Marcel wabonaga ko twamugoye cyane gusa yagombaga kutwihanganira kuko ni amakuru twari dukeneye pe, mbere yo kudusubiza telefoni ye yarasonnye akanda Yes ashyira ku gutwi...

Marcel: Oui, cher.... Oh! Miguel yarembye? Ohlala, nonese wamuhaye Céline akamujyana?.... Ndaje gato, ndaje gato narindi kuvugana n'inshuti za Dylan.... Ndaje ntakibazo humura.... Sawa! (Call end).

Ubwo Marcel yahise avuga nk'uri kwihuta...

Marcel: Ah, navuganaga na Madame, akana ka Ariana karwaye ndaje njye kukagurira imiti, ariko mbere y'uko ngenda ejo nzababwira uko byagenze kugira ngo Dylan arinde apfa! Gusa ni ibintu biteye ubwoba. Ariko Directeur yisanze mumutego wa Databukwe. Directeur yakoze ikosa yisanga yaryamanye n'uwari umunyeshuri we ubwo yari arangije kwiga. Nibwo baje kubyarana umwana. Directeur ntabwo yigeze abihisha yemeye umwana anabisabira imbabazi mumuryango wareze Ariana ndetse no mu muryango we! Gusa Directeur yaje gushakisha amakuru ya Se wa Ariana, dore ko kenshi Ariana yakundaga kumubwira ko ntawundi muryango agira, aza kumenya ko Papa we ari Databukwe. Umugabo wari ufite ingo nyinshi harimo n'urugo yagiraga i Bugesera hafi n'icyo kigo, ubundi Directeur aza kumwigiraho inshuti bitewe n'icyo yashakaga. Amwigizeho inshuti rero nyuma Directeur aza kumugira inama yo kuzana umwana we kwiga hariya aribwo Dylan yaje kuza kuhiga. Byasaga nk'aho ari umupangu wa Directeur wo kugira ngo ahishure ibyafi bihishwe maze umwana w'umukobwa Ariana na we agire umuryango. Byose Directeur yabikoreraga Ariana kuko Rugamba we yahaga Ariana amafaranga menshi ngo ibanga arihishe ntihazagire umenya ko ari umwana we. Muri make Icyo Directeur yashakaga nuko umwe mu bana ba Databukwe yamenya ubunyamaswa bwa se bwari buhishwe ndetse n'indi sura y'ikirura yihishe muruhu rw'intama Rugamba François yiyambikaga. Aho rero nibwo Directeur na Ariana bashyize kuri pressure Dylan, nk'aho bashaka kugira icyo bamubwira, noneho Directeur aza kubwira se wa Dylan ko Ariana agiye kubwira Dylan ibanga yahishe ubuzima bwe bwose, maze Papa Dylan na we ashya ubwoba apanga imipango myinshi... Muri iyo mipango yapanze rero imyinshi yaramupfubanye, ariko uwo bita Zamu niwe wabyishe byose, amena ibanga ko burya uwateye inda Ariana ari Directeur... Se wa Dylan rero akibyumva....

Telefoni ya Marcel yabaye nk'isona asanga ni message arayisoma, akimara kuyisoma tubona arikanze, Mana weee! Ubwoba bwaratwishe!

Yahise adusaba ko yagenda vuba vuba ubona ko ataye umutwe ubundi tutaragira icyo tuvuga dushiduka yageze ku rugi nk'uwirukanka yibagiwe gukinga njyewe na Angel n'ubwoba bwinshi dushakisha imfunguzo ze turazibona turamukingira natwe turataha! Mana Nyagasani, birabe ibyuya!

Ntuzacikwe na Episode ya 13...!!!!!

Ooh mbega disi Dylan na Ariana ntibazongera kugaruka ukundi... Ibanga turenda kurimenya! Ni ibiki se bibaye kuri Marcel? Aho ni amahoro? Directeur burya bwose yari impirimbanyi y'ibyiza bya Ariana na Dylan? Nonese byagenze gute kugira ngo afungwe? Audrey nyuma yo kumenya aya mabanga yose arakora iki?

© Copyright, Aristide Ndahayo & BIGEZWEHO TV. All rights reserved.

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903