Komisiyo y'igihugu ishinzwe amatora NEC yasubije abataranyuzwe no kwanga kandidatire zabo

Jun 21, 2024 - 13:43
 0
Komisiyo y'igihugu ishinzwe amatora NEC yasubije abataranyuzwe no kwanga kandidatire zabo

Komisiyo y'igihugu ishinzwe amatora NEC yasubije abataranyuzwe no kwanga kandidatire zabo

Jun 21, 2024 - 13:43

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko itari kwica amategeko nkana ngo yemeze kandidatire z’abashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu cyangwa ku badepite kandi zitujuje ibisabwa.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2024, kigaruka ku myiteguro y’amatora n’ibikorwa byo kwiyamamaza birimbanyije.

Ku wa 14 Kamena 2024 nibwo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu no ku mwanya w’abadepite.

NEC yagaragaje ko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu abujuje ibisabwa ari batatu barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Green Party ndetse na Philippe Mpayimana nk’umukandida wigenga.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye muri ayo matora bamwe bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cya komisiyo cyo kwanga kandidatire zabo nyamara zitari zujuje ibisabwa nk’uko NEC yabigaragaje.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Oda Gasinzigwa yagaragaje ko mu gihe cyo kugenzura kandidatire z’abakandida batujuje ibisabwa byagaragaye ko hari benshi batanze ibyangombwa bidakwiriye.

Ati “Nyuma yo gutangaza by’agateganyo twasabye ko ababyifuza baza tukabereka ibyo babura kandi baraje benshi twarabibasonuriye benshi barabyemeye. Abatarabyemeye buriya turi abantu biterwa n’uko wakira ikintu.”

Yakomeje agira ati “Inama twabagira ni uko batacika intege kuko ibikorwa by’amatora biba bihari buri gihe ariko ntabwo komisiyo yari gukora ibitemewe n’amategeko.”

Gasinzigwa yavuze ko mu byagaragajwe ko abakandida batujuje birimo kuba hari abatari bafite nibura abantu 12 bashyigikiye kandidatire zabo muri buri karere, abadafite imikono 600 ikenerwa, indangamuntu zidahuye n’izina n’abari bafite indangamuntu zituzuye.

Ubwo habazwaga niba hari abakoze ibikorwa bigize icyaha mu bihe byo kwiyamamaza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yagaragaje ko ibyo bisesengurwa n’izindi nzego kuko bo icyo bakora ari ukugaragaza ibyujuje ibisabwa n’ibitabyujuje.

Yashimangiye ko nyuma yo kubagaragaza ibitujuje ibisabwa izindi nzego zigenza ibyaha zishobora kubikurikirana zigasanga harimo ibikorwa bigize icyaha ariko ko bidakorwa na NEC.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yashimangiye ko batari gukora amakosa ngo bemeze abakandida batujuje ibisabwa hagamijwe kubashimisha
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268