Koffi Olomide ari mu mazi abira ashinjwa ubwambuzi

Dec 8, 2023 - 19:47
 0
Koffi Olomide ari mu mazi abira ashinjwa ubwambuzi

Koffi Olomide ari mu mazi abira ashinjwa ubwambuzi

Dec 8, 2023 - 19:47

Umuhanzi wamamaye munjyana ya Rhumba , Koffi Olomide ashobora guhagarikirwa igitaramo afite muri Kenya , ashinjwa ubwambuzi.

Ni igitaramo bivugwa ko gishobora kwicwa n’abanyamakuru babiri bagaragaje ko uyu muhanzi yafashe amafaranga yabo muri 2016 ubwo yashinjwaga gukubita umubyinnyi we agafungwa.

Jules Nsana na Auma Muga ni abanyamakuru [ Promoters ] bari mu majwi yo kwica igitaramo cya Koffi Olomide cyagombaga kuba tariki 09 Ukuboza 2023.

Amakuru avuga ko Koffi Olomide yahawe amafaranga muri 2016 we na Band ye kugira ngo azitabire igitaramo cy’aba bombi gusa ngo bikarangira atacyitabiriye.

Aba banyamakuru bemeza ko baguye mu gihombi gikomeye kuko bari bamwishyuye , amafaranga yose arimo ; Itike y’indege, aho kuryama n’ibindi.

Kuri ubu Koffi Olomide yamaze kugera muri Kenya aho agomba gutaramira mbere yo gukemura ibibazo afitanye n’aba bantu.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062