Kim Jong Un yafatiye ibyemezo bikarishye Koreya y’Epfo

Feb 16, 2024 - 23:15
 0
Kim Jong Un yafatiye ibyemezo bikarishye Koreya y’Epfo

Kim Jong Un yafatiye ibyemezo bikarishye Koreya y’Epfo

Feb 16, 2024 - 23:15

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yatangaje ko niharamuka havutse intambara hagati y’igihugu cye na Koreya y’Epfo, intego izaba ari ukwigarurira burundu iki gihugu cy’igituranyi.

Izo mvugo za Perezida Kim Jong Un zabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye byo kugerageza intwaro rutura iki gihugu gikora umunsi ku wundi, ndetse Kim Jong Un agaragaza ko igihugu cye gikomeje imyiteguro mu buryo bwo gusubiza ubushotoranyi bwa hato na hato bwa Amerika.

Mu byatumye Kim asa n’uhagurutse birimo n’uko hamaze iminsi hagaragara ukwisuganya k’ubutegetsi bwa Seoul ndetse n’ubwa Washington binyuze mu myitozo ya gisirikare, bituma Koreya ya Ruguru yumva ko hari imigambi yo kuyigirira nabi iri gucurwa, na yo ikomeza imyiteguro.

Ibi byatumye Koreya ya Ruguru izamura umubano wayo n’abanzi ba Amerika cyane cyane u Burusiya, ibishimangirwa n’uko mu byumweru bishize mu ntambara yo muri Ukraine u Burusiya bwaragiye bukoresha missile zo muri Koreya ya Ruguru.

Abayobozi ku mpande zombi kandi bahuriye mu Burusiya bagirana ibiganiro. Biteganyijwe kandi ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora kugenderera mugenzi we, Kim Jong Un mu minsi mike iri imbere, nk’uko na Kim yari aherutse i Moscow.

Ikindi gikomeje gutera impungenge ni uko Kim Jong Un yagaragaje ko Koreya y’Epfo ayifata nk’igihugu cy’umwanzi karundura.

Abasesenguzi bagaragaza ko uku kugaragaza Repubulika ya Koreya nk’umwanzi, biha Kim uruvugiro n’uburenganzira bwo gukomeza gucura intwaro kirimbuzi byo guhangana n’abanzi kabone nubwo iki gihugu cyakunze kubihanirwa.

Abahanga bagaragaza ko izi ngamba zishingira ku cyizere Kim Jong Un afite uyu munsi bitari uko ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Iran n’u Burusiya umubano wabyo na Amerika utifashe neza, ahubwo no kuba igitinyiro cya Amerika gikomeje kugwa mu manga umunsi ku wundi.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yatangaje ko niharamuka havutse intambara hagati y’igihugu cye na Koreya y’Epfo, intego izaba ari ukwigarurira burundu iki gihugu cy’igituranyi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268