Kiliziya Gatolika yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ari baringa

Apr 4, 2024 - 12:56
 0
Kiliziya Gatolika yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ari baringa

Kiliziya Gatolika yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ari baringa

Apr 4, 2024 - 12:56

Idini Katolika, rivuga ko ryongeye kugaragaza uko ubutegetsi bwa Tshisekedi ko ari balinga, kuko usanga amafaranga menshi ashyirwa muri politiki yo muri iki gihugu naho abaturage bakahatesekera.

Byavuzwe n’umukuru w’iri dini Karidinali Frodolin Ambongo ubwo yari i Kinsasa, agaragaza ko biteye agahinda ko Leta y’i Kinshasa ishobora kongera kuba nk’iyambere yateje intambara mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

ati: “Mfite ubwoba ko ahari Guverinoma nshya izaba nayo imeze nk’iya mbere. Ikibazo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ni uko 70 ku ijana by’ingengo y’imari ikoreshwa mu kuzamura urwego rwa politiki mu gihugu, naho 30% isigaye igakoreshwa kuri miliyoni amagana z’Abanyekongo.”

Yongeyeho ati: “Igihugu ntikigifite uburyo bwo gushimangira politiki yacyo kugira ngo gitange serivisi nziza ku baturage bacyo, kandi ibi ni akaga gakomeye ku benegihugu.”

Taliki 31/03/2024, karidinali Ambogo yari yavuze ko igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kidafite ingabo zirengera abenegihugu ko ahubwo ari abasirikare b’icyuka.Bidateye kabiri, Leta yahise yaka ibisobanuro uyu Karidinali ku byo yavuze.

Patrick Muyaya uvugira Leta , yashinje Karidinali Frodolin Ambongo gukoresha imvugo bigaragara ko zishyira imbere no gushyigikira abashaka gufata ubutegetsi.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501