Kiliziya Gatolika yamaganiye kure itegeko ryo gukona abagabo basambanya abana

May 17, 2024 - 12:44
 0
Kiliziya Gatolika yamaganiye kure itegeko ryo gukona abagabo basambanya abana

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure itegeko ryo gukona abagabo basambanya abana

May 17, 2024 - 12:44

Mu itangazo ryasohowe n’inama nkuru y’Abasenyeri bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Madagascar ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, bamaganye itegeko ryemera ibyo guhanisha abasambanya abana, igihano cyo kubakona bikozwe n’abaganga (castration chirurgicale).

Kiliziya Gatolika yamaganye iri tegeko, nyamara rishyigikiwe na Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, aho avuga ko ari rimwe mu mategeko y’ingenzi azafasha mu kurwanya abasambanya abana.

Mu itangazo abo Basenyeri basohoye bagira bati, “Ese mu by’ukuri koko iryo tegeko niryo ryazadufasha guca burundu icyaha cyo gusambanya abana? Gukona umuntu bifatwa nk’iyicarubozo kandi binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu n’amahame ya Kiliziya Gatolika. Umubiri w’umuntu, nk’umurimo w’intoki z’Imana, ni uwo kubahwa cyane, ku bw’ibyo rero, nta muntu cyangwa se ubutegetsi, yewe n’itegeko ntiryemerewe kuwuhungabanya”.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko, Kiliziya Gatolika ya Madagascar ihora iteka yamagana ibintu bijyanye n’imiyoborere mibi ndetse n’ibibazo byerekeye imibereho myiza y’abaturage muri icyo gihugu, ariko mu rwego rwo kwamagana iryo tegeko ryo gukona abasambanya abana, Kiliziya yiyemeje guhangana n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu nk’uko byemezwa na Denis-Alexandre Lahiniriko, umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Antananarivo muri Madagascar, akaba n’inzobere mu by’imikoranire ya Kiliziya na Leta.

Yagize ati, “Iki ni ikintu gikomeye cyane muri Politiki. Ibi biraza byiyongera ku kuba ubutegetsi bwasabye ko uwari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ambasaderi Isabelle Delattre Burger, asimburwa azize gusa kuba yaranenze icyo cyemezo cyo gukona abantu. Aho rero tubona ko ari nk’aho Kiliziya nayo igiye ku ruhande rw’umuryango mpuzamaganga”.

Ku kibazo cyo kwibaza niba uko kwamagana iryo tegeko bikozwe na Kiliziya ubundi isanzwe ikorana neza na Guverinoma ya Madagascar, hari icyo byahindura, Denis-Alexandre Lahiniriko yavuze ko ubusanzwe Leta ikunze kumva ibyo Kiliziya ivuga, ndetse ikaba yanabigenderaho.

Yagize ati, ”Muri Madagascar, iyo Kiliziya ivuze, ubutegetsi bukunze kumva, kandi simpamya ko nyuma y’uko Kiliziya igaragaje aho ihagaze kuri iki kibazo, Leta izaba igikoze ibyo byo gukona abantu, simpamya ko iryo tegeko rizaba rigishyizwe mu bikorwa”.

Lova Ranoromaro, Umuvugizi wa Perezida wa Perezida Andry Rajoelina, yavuze ko Guverinoma, “Iha agaciro icyo abo Basenyeri bavuga, kandi yiteguye kuganira n’impande zose, ariko tunibutsa ko icyo gihano cyo gukona abasambanya abana cyari cyatangajwe hashingiwe ku itegeko ry’urukiko rukuru rushinzwe

kurinda itegeko nshinga”.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461