Kiliziya gatolika: Papa Francis ufite intege nke z’umubiri yatangiye gutegwa iminsi

Mar 31, 2024 - 16:18
 0
Kiliziya gatolika: Papa Francis ufite intege nke z’umubiri yatangiye gutegwa iminsi

Kiliziya gatolika: Papa Francis ufite intege nke z’umubiri yatangiye gutegwa iminsi

Mar 31, 2024 - 16:18

Abakurikiranira hafi ibya Kiliziya Gatolika i Vatican bavuga ko Papa Francis w’imyaka 87 nubwo afite intege nke z’umubiri, atiteguye kwegura mu nshingano ze ahubwo azakomeza gukora kugeza ku mwuka wa nyuma.

Urebye kuri gahunda Papa Francis yateganyije mu mwaka wose, usanga iminsi yose ndetse amasaha menshi afite imirimo yateguwe azakora, nyamara uburwayi n’izabukuru na byo bikomeza kumubera inzitizi.

Umwanditsi Jérôme Cordelier yagize ati “sinigeze ngira iki gitekerezo kugeza ubu, ariko noneho nshobora kubivuga, turi mu bihe bigaragaza iherezo ry’ubuyobozi bwa Papa.”

Uyu mukambwe w’imyaka 87 kuva mu Ukuboza 2023 yagiye ahura n’uburwayi, ndetse ajya mu bitaro inshuro nyinshi ku buryo hari n’aho yagiye ananirwa no kwihagurutsa mu ntebe ye, agahagarika gahunda zimwe zinakomeye.

Uyu mwanditsi agaragaza ko nubwo Papa Francis agerageza kujya mu ruhame ariko biba byasabye imbaraga nyinshi ndetse ngo hari n’aho bizajya biba ngombwa ko adashobora gusoma ijambo rye mu ruhame nk’uko byagenze ku cyumweru cya mashami ubwo yasomaga misa avuye mu bitaro. Icyo gihe yavugaga mu ijwi rito cyane.

Ntabwo azegura

Jérôme Cordelier yavuze ko ibi bihe bya Pasika biba byuzuyemo ibirori byinshi no kwizihiza iminsi mikuru ku bakristu byabereye Papa Francis inzira y’umusaraba kuko byose yagombaga kubyitabira.

Yahamije ko nta gitekerezo cyo gusezera kuri izi nshingano Papa Francis afite nk’uko Papa Benoît XVI yabikoze. Yanabigarutseho mu gitabo kivuga ku buzima bwe giherutse gusohoka, avuga ko nta mpamvu n’imwe ifatika ihari yatuma asezera mu nshingano ze.

Igitangaza bamwe mu bazi neza ibyerekeye imitegekere ya Papa Francis, bavuga ko ari umuntu ufata ibyemezo bikarishye kandi atagishije inama.

Hari n’abavuga ko Vatican ari cyo gihugu cy’i Burayi kigifite imitegekere ya cyami kandi ubwo Papa Francis ni we mwami wacyo.

Bavuga ko muri iki gihe ari bwo Kiliziya Gatolika yacitsemo ibice cyane ugereranyije n’ibihe bindi byahise.

Uyu mwuka wo gucikamo ibice watangiye kwigaragaza nyuma yo gutangaza inyandiko yitwa ‘Fiducia supplicans’ igaruka ku ngingo yo guha umugisha ababana bahuje ibitsina, byatumye abepiskopi batandukanye bazamura ijwi ribyamagana.

Ibi kandi biniyongeraho igitekerezo aherutse gutanga avuga ko Ukraine ikwiye gushyira imbaraga mu gushaka uko habaho ibiganiro kugira ngo amahoro agaruke.

Cordelier avuga ko kugira ngo Papa Francis agaragaze ko ari we ufite inkoni y’ubuyobozi ya kiliziya, ategura gahunda zitandukanye z’akazi nibura buri munsi ngo yerekane ko agifite imbaraga.

Ni mu gihe mu bihe biri imbere hari gutegurwa sinode y’abepiskopi izabanziriza yubile ya Kiliziya Gatolika iteganyijwe mu 2025 byose bizaba birimo ibikorwa bikuru bituma habaho kugaragara cyane mu ruhame.

Papa Francis ufite intege nke z'umubiri afite ibikorwa byinshi byo gukora muri uyu mwaka n'utaha
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268