Kigali: Abagabo n'abagore basigaye batanguranywa isahani y'isombe

Jun 12, 2024 - 09:47
 0
Kigali: Abagabo n'abagore basigaye batanguranywa isahani y'isombe

Kigali: Abagabo n'abagore basigaye batanguranywa isahani y'isombe

Jun 12, 2024 - 09:47

Bamwe mu baturage barimo ababyaye baganiriye na Bplus Tv kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024 bo mu Mudugudu wa Kigugu, Akagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo, bavuga ko ifunguro ririho isombe riryohera uririye ndetse rikamusigira akanyamuneza bitewe n'intungamubiri.

Isombe ni ikiribwa gikomeye by’umwihariko ku bagore bonsa n’abatwite kuko bibongerera ubushobozi ku buzima bwabo ndetse no kubana.
Umuhoza Denise yatangarije Bplus Tv ko hari abibeshya bavuga ko isombe iribwa n'abagore gusa kandi buri wese ayikeneye kuko ibafasha byinshi dore ko inongera amaraso.
Yagize ati" Isombe ni ingenzi kuri buri umwe kuko irimo intungtamubiri nyinshi dore ko inongera amaraso. Abavuga ko igenewe abagore gusa kwaba ari ukwibeshya".
Munyabarinzi Emmanuel yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko abagabo nabo bamaze gusobanukirwa ibyiza by'isombe ku buryo ntawe ukiyibatanga ndetse ko basigaye bafasha imiryango yabo kuyibonera ku gihe.
Agira ati" Abagabo natwe twamaze gusobanukirwa ibyiza byayo( Isombe), Ntawadutanga isahani iriho isombe ikindi nuko tugomba gufasha imiryango yacu kukubonera kugihe ifunguro ryuzuyemo intungamubiri byu mwihariko isombe".
Bitewe n'ubwiza bw'isombe, byabaye ngombwa ko ziterwa hafi y'ingo zituwe cyane ko zitakiboneka nka mbere ibishanga bitaregurirwa Leta nkuko Mukasangwa Budensiyana abivuga.
Isombe igabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima na Stroke, igabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri, Ikomeza amagufa,Yongera amaraso mu mubiri, yongera abasirikari b'umubiri, ibonekamo ibyubaka umubiri bizwi nka poroteyine ku bwinshi, ikungahaye ku mavitamini menshi, ni ingenzi ku barwaye indwara ya Kwashiorkor, Kongera ubushake bwo kurya (apeti), ivura inzoka n'impiswi ndetse igatuma amaso abona neza.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268