Kenya: Pasiteri wicishije abantu inzara ari mu bitaro nyuma yuko nawe abigerageje bikamunanira

Feb 22, 2024 - 07:31
 0
Kenya: Pasiteri wicishije abantu inzara ari mu bitaro nyuma yuko nawe abigerageje bikamunanira

Kenya: Pasiteri wicishije abantu inzara ari mu bitaro nyuma yuko nawe abigerageje bikamunanira

Feb 22, 2024 - 07:31

Ku wa kabiri, umucamanza wo muri Kenya yategetse ko Pasiteri Mackenzie n’umugore we Rhoda Maweu bajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwiyicisha inzara bakananirwa kuburana.

Mackenzie n’umugore we bafunganwe n’abandi bantu 94 bashinjwa ibyaha birenga 200 .Benshi muri bo nabo biyicishije inzara kugirango babe barekurwa ariko biba iby’ubusa kuko umucamanza Alex Ithuku yahise asaba ko bajyanwa kwa muganga kugirango bitabweho.

MacKenzie n’umugore we cyo kimwe n’abo bandi bafunganwe, bari kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri mu cyumba cy’urukiko cya Mombasa kugirango baburane ku birego by’ubwicanyi bashinjwa.

Kugaragaza intege nke rero byatumye iburanisha risubikwa, gusa mu iburanisha ryari ryabanje aba Bose bari bahakanye ibyaha byose baregwa.

Mackenzie n’abafatanyabikorwa be bareganwa , bashinjwa gushuka abayoboke b’idini yari ayoboye kwiyicisha inzara kugirango bazasanganire Yesu.Ukwiyiriza ubusa byabereye mu ishyamba rya Shakahola mu ntara ya Kilifi.

Bamwe mu bapfuye bagiye basangwa mu mva zabonetse nyuma y’iperereza ryakozwe.Hari abasanzwe barakaswe ibice by’imibiri yabo.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062