Kayonza: Umwana w'umwaka yaguye mu mwobo ahita yitaba Imana

Jun 2, 2024 - 10:10
 0
Kayonza: Umwana w'umwaka yaguye mu mwobo ahita yitaba Imana

Kayonza: Umwana w'umwaka yaguye mu mwobo ahita yitaba Imana

Jun 2, 2024 - 10:10

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rwamushoma mu Kagari ka Rubimba mu Murenge 0wa Kabare Akarere ka Kayonza, umwana w’umuhungu wari ufite umwaka umwe, yaguye mu cyobo ahita yitaba Imana.

Amakuru atangwa n'abaturage bari hafi aho nyakwigendera yaguye, avuga ko iki cyobo cyacukuwe ngo gishyirwemo amaganga n’amase bizabyare ifumbire, ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bwasabye ababyeyi gukurikirana abana babo bakiri bato no gutwikira imyobo y’amazi icukurwa mu ngo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru was goodko uwo mwana waguye mu mwobo yari afite umwaka n’ukwezi, ababyeyi be bari bamusigiye undi bakurikirana kugira ngo amurera.

Ati “ Rero abaturanyi babwiye uwo mwana mukuru ko ingurube yabo iri kona imyaka y’abaturage, undi agenda yiruka ajya kuyizana asiga wa mwana muto bari bari kumwe.”

“Uwo mwana mu bigaragara yakambakambye aragenda agwa mu mwobo wegereye ikiraro bacukuye ngo amaganga n’amase bijye bishyirwamo. Yahise yitaba Imana wa mwana aho aziye aramushaka aramubura aza kuhamubona.”

Kugeza ubu inzego z’umutekano ngo zatangiye iperereza kugira ngo barebe koko icyishe uwo mwana. Ubuyobozi buvuga ko ababyeyi bose bakwiriye kwita ku bantu basigira abana babo.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268