Kamonyi: Umuturage yapfiriye mu rugo rw’umukecuru bikekwa ko ari umupfumu

Mar 26, 2024 - 14:45
 0
Kamonyi: Umuturage yapfiriye mu rugo rw’umukecuru bikekwa ko ari umupfumu

Kamonyi: Umuturage yapfiriye mu rugo rw’umukecuru bikekwa ko ari umupfumu

Mar 26, 2024 - 14:45

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, Nibwo hamenyekanye amakuru y'urupfu rw'umugabo w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Muhanga, wapfiriye ku muvuzi gakondo bamwe bafata nk’umupfumu, aho yari yagiye kwivuza.

Uyu mugabo wahapfiriye yari avuye iwe mu Karere ka Muhanga, ajya kwivuza kuri uyu mukecuru utuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, ntibwemeranya n’abavuga ko uwo mukecuru ari umupfumu, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yaje kuri uyu mukecuru arwaye bikaza kumuviramo urupfu.

Yahakanye ko uyu mukecuru nyiri urugo uyu mugabo yapfiriyemo ari umupfumu.

Ati “Ibyo kuba uwo mukecuru ari umupfumu ni ibinyoma kuko ntawe tuzi, nta n’uwo tugira ku rutonde, ababivuze bari gushyiramo amakabyankuru.’’

Umunyamakuru yamubajije niba ubusanzwe urutonde rw’abapfumu bo mu Murenge wa Musambira basanzwe barufite, Gitifu asubiza ko ubusanzwe urutonde rw’abavuzi gatondo barufite kandi n’abapfumu ngo babarizwa muri iki cyiciro, ariko kandi ngo uwo mukecuru ntarugaragaraho.

Gitifu Nyirandayisabye, yasabye abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza mu mubiri, aho kugira ngo barembe bagere aho kubura ubuzima, binasige umuryango wabo mu rujijo.

Ati “Turagira inama abaturage, bajye bajya kwa muganga igihe cyose barwaye, umuntu amenye ngo yavuwe iki gihe nibwo butumwa twaha abaturage.’’

Kugeza ubu, abo mu muryango wa nyakwigendera bamaze gutwara umurambo, ngo bajye kuwushyingura aho yakomokaga mu Karere ka Muhanga.

Nubwo ubuyobozi bubihakana, hari abaturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo ibyo bita ubupfumu, bakavuga ko ari wo umurimo umutunze.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268