Kamonyi: Umusore yatewe icyuma ahita apfa, azira umukobwa ni agahinda gusa

Mar 17, 2024 - 22:29
 0
Kamonyi: Umusore yatewe icyuma ahita apfa, azira umukobwa ni agahinda gusa

Kamonyi: Umusore yatewe icyuma ahita apfa, azira umukobwa ni agahinda gusa

Mar 17, 2024 - 22:29

Mu ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, Niyonsenga Fabien w’imyaka 26 yatewe icyuma mu kabari, yitaba Imana.

Abakekwaho uruhare ni Hatangimana Fidèle w’imyaka 28 afatanije na Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19. Bahise batabwa muri yombi.

Bivugwa ko abo basore bapfaga umukobwa ucuruza mu kabari bari banywereyemo.

Niyonsenga Fabien yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma, babona yanegekaye,bihutira kumwohereza ku Bitaro bya Remera Rukoma ngo yitabweho, ariko biba iby’ubusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye IGIHE dukesha iby’aya makuru ,avuga ko ari urugomo rwatewe n’ubusinzi.

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko nyakwigendera Niyonsenga Fabien yakomokaga mu karere ka Ngororero,akaba asize umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, aho ngo bari bamaranye amezi atarenga atanu.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501