Kamonyi! Umuhanda uherutse kugwamo imodoka y’Ambulance yari irimo abarwayi 2, watekerejweho

Jun 2, 2024 - 22:43
 0
Kamonyi! Umuhanda uherutse kugwamo imodoka y’Ambulance yari irimo abarwayi 2, watekerejweho

Kamonyi! Umuhanda uherutse kugwamo imodoka y’Ambulance yari irimo abarwayi 2, watekerejweho

Jun 2, 2024 - 22:43

Mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy'imigenderanire, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwijeje abaturage ko bugiye gukora ibishoboka byose bwubake ikiraro n’umuhanda uheruka kugwamo ambulance.

Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yabigarutseho ubwo abaturage bashyikirizwaga ikiraro cyatwaye arenga miliyoni 24 Frw n’umuyoboro w’amazi meza watwaye arenga miliyoni 250 Frw byatanzwe na Nyiranuma usanzwe afasha abo baturage mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza.

Tariki 4 Gicurasi 2024 nibwo imodoka ya Ambulance y’ibitaro bya Remera Rukoma yagiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kabuga giherereye mu murenge wa Ngamba ariko igira ikibazo mu nzira kubera kwangirika k’umuhanda.

Dr Nahayo yagaragaje ko nubwo hakiri impungenge ku buhahirane cyane ko umuhanda wangiritse, hari gushakishwa ingengo y’imari n’abafatanyabikorwa kugira ngo umuhanda utunganywe kandi ko bishimiye ibyashyikirijwe abaturage.

Yakomeje ati “Twishimiye iki kiraro n’uyu muyoboro tubonye kandi n’abaturage babyishimiye. Iki kiraro kizafasha mu bijyanye n’ubuhahirane haba ari abacyambuka bakoresheje amaguru cyangwa imodoka.”

Meya Nahayo yakomeje abwira abaturage ko ubuyobozi bw’akarere buri gushaka umufatanyabikorwa uzafasha mu kubaka ikiraro giheruka kugwamo ambulance kugira ngo hanozwe ubuhahirane n’ibindi bice by’Akarere ka Kamonyi.

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond uyobora ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS, yagaragaje ko kubona ikiraro bizabafasha mu migenderanira ku buryo biborohera kuko cyari cyarangiritse cyane.

Ati “Kiriya kiraro iyo gisenyuka byari kuba bigoye cyane, kuba cyasanwe biraduha icyizere ko imodoka ndende zitabashaga kugera hano zizajya zihagera. Ikibazo ubwacyo ntikirakemurwa kuko umuhanda utaratunganywa ariko imodoka ndende ubu zahanyura n’ubwo into bitarakunda.”

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhanda utunganywe kuko ari ingenzi cyane mu migenderanire ndetse ufasha n’abanyeshuri bagana ku mashuri.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472