Kagame na Museveni bari kumwe natwe twafata Kinshasa mu mezi 2 gusa - Bertrand Bushinwa

Jun 19, 2024 - 16:07
 0
Kagame na Museveni bari kumwe natwe twafata Kinshasa mu mezi 2 gusa - Bertrand Bushinwa

Kagame na Museveni bari kumwe natwe twafata Kinshasa mu mezi 2 gusa - Bertrand Bushinwa

Jun 19, 2024 - 16:07

Bertrand Bushinwa usanzwe ari umuhuzabikorwa wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, avuga ko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni babaye babafasha nk’uko Guverinoma ya RDC n’abayishyigikiye babivuga; ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakurwaho mu mezi abiri gusa.

Bertrand Bushinwa yabitangaje mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yari i Bunagana mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa M23 n’itangazamakuru.

Uyu munyapolitiki yagarutse ku birego bimaze igihe kirekire bishinja u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23, avuga ko bidafite ishingiro.

Yagize ati: “Perezida Museveni abaye ari kumwe na M23, kimwe na Perezida Kagame, muzi aho bageze ubwo bari kumwe na AFDL mu 1997? Muratekereza ko mu karere hari ingabo zahangana n’igisirikare cy’ibi bihugu bibiri? Ese mutekereza ko tuba tukiri aho turi ubu? Babaye bari kumwe natwe, Tshisekedi mu mezi abiri yaba yavuye ku butegetsi. Kubera ko urugendo rwo kujya i Kinshasa ntirwadutwara n’amezi abiri.”

Bisimwa yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa RDC bushaka kwereka abanye-Congo ko ibihugu by’abaturanyi ari abanzi babo, ariko ko ibi byose bubikora bugamije guhisha intege nke zabwo zatumye bunanirwa kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu no kukigeza ku iterambere.

Kuri ubu Uganda ikomeje kujya ku gitutu ishinjwa kuba igisirikare cyayo kimaze igihe giha ubufasha M23.

Ni ibirego biheruka gutizwa umurindi n’impuguke za Loni ziheruka gushyira hanze raporo ivuga ko "zabonye ibihamya byemeza ubufasha bamwe muri ba Ofisiye ba UPDF (Igisirikare cya Uganda) na CMI (urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare) kuri M23".

Ikomeza ivuga ko "amakuru yatanzwe n’intasi ndetse n’abegereye M23 na yo yemeza ko hari abakozi b’ubutasi bwa Uganda bari i Bunagana kuva byibura mu mpera za 2023, mu rwego rwo guhuza ibikorwa n’abayobozi ba M23, kubaha ibikoresho ndetse no gutwara abayobozi ba M23 mu duce igenzura".

Iyo raporo kandi ishinja u Rwanda kongera ingabo muri Congo, mu gihe uRwanda inshuro nyinshi rwakunze guhakana ibivugwa n’izo mpuguke.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulayigye, aheruka gutangaza ko raporo y’impuguke za Loni "irabogamye, ntishingiye ku bushakashatsi. Yifitemo guhengama".

Uyu musirikare yunzemo ko inzobere zakoze iriya raporo "ntizagize uburere bwo mu by’ubwenge [’intellectual discipline’] bwo gushaka uruhande rw’inkuru rwacu cyangwa ngo bakoreshe ubutabera karemano."

Yagaragaje kandi ko mu Ukuboza 2023 UPDF yohereje ingabo zayo mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu rwego rw’umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bityo ko itahindukiye ngo ifashe inyeshyamba yari yaragiye gukumira ko zakomeza kwigarurira ibindi bice.

N. Epaphrodite I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 736 426 472