Kabera yabwiye Urukiko ko amafaranga yahaye Umugenzacyaha yari ayo kwica isari ko Atari RUSWA.

Feb 7, 2024 - 06:32
 0
Kabera yabwiye Urukiko ko amafaranga yahaye Umugenzacyaha yari ayo kwica isari ko Atari RUSWA.

Kabera yabwiye Urukiko ko amafaranga yahaye Umugenzacyaha yari ayo kwica isari ko Atari RUSWA.

Feb 7, 2024 - 06:32

Kabera Védaste yaburaniye mu Rukiko rw'ibanze rwa Nyamabuye.

Ibi Kabera Védaste Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, yabivuze ahereye ku mvugo y’Umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye, umushinja icyaha cy’indonke yahaye Umugenzacyaha wamuhataga ibibazo ku cyaha yaregwaga cyo guhoza ku nkeke umugore we.

Umushinjacyaha yagize ati “Dusobanurire impamvu yatumye woherereza Umugenzacyaha usanzwe ufite dosiye yawe amafaranga 10,000? ukongeraho n’ubutumwa bugufi?”.

Kabera yahise abwira Urukiko ko ibihumbi 10 Frw yahaye Umugezacyaha atari ruswa ahubwo ari “Ubuntu asanganywe mu buzima busanzwe.”

Yavuze ko mu masaha atatu bamaranye amubaza, yamuretse agataha amubwira ko yisubirira mu rugo.

Kabera mu kwiregura avuga ko yitabye RIB bamarana amasaha atatu atashye yumva umutimanama umuhatira komwoherereza ayo mafaranga kugira ngo yice isari kuko bari baruhanye.

Ati “Nyuma y’iminota mikeya maze kuyohereza nahise mbona Polisi na RIB baje kumfata.”

Kabera avuga ko muri kamere ye agira ubuntu akavuga ko yashyize mu gaciro asanga ari ngombwa guha amafaranga umuntu bamaranye ayo masaha angana gutyo.

Ati “Ndi Umukozi ushinzwe kurwanya ruswa, nzi ingaruka z’icyaha cyo gutanga ruswa, ibyo nagombaga kubazwa byari byarangiye, ayo mafaranga siyo yagombaga kugira icyo ahindura kuri dosiye yanjye.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba gukurikiranwa ndi hanze kuko ntabwo nacika Ubutabera.”

Urukiko rwamubajije icyamuteye guha Umugenzacyaha ufite dosiye ye amafaranga. Kabera ati “Namugiriye impuhwe numvaga nta kibazo kirimo gusangira n’Umugenzacyaha.”

Umushinjacyaha yahise agira ati “Iyo ni ruswa igamije kwica amarangamutima y’Umuntu.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ushinjwa iki cyaha aramutse arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.

Me Twagirayezu Joseph wunganira Kabera, avuga ko icyo bifuza ari ubutabera kuko mu myaka myinshi Kabera amaze akorera mu Ntara y’Amajyepfo, nta kindi cyaha yigeze akora bityo ko Urukiko rwagombye kumurekura agakurikiranywa ari hanze.

Ati “Nta mpamvu zikomeye zatuma Umukiliya wanjye afungwa by’agateganyo iminsi 30, ibyo mumutegeka byose ndabizeza ko azabyubahiriza kuko aho atuye ari naho ifasi y’Urukiko iherereye.”

Isomwa ry’urubanza rizaba taliki ya 09 Gashyantare 2024 saa sita z’amanywa.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461