Amakuru agezweho : Juno Kizigenza yibye indirimbo y’umuhanzi ukizamuka, nyirayo arekaramye bamubwira ko ahubwo bazamurega bakamushinja ibyaha atakoze

Feb 1, 2024 - 03:25
 0

Imbuga nkoranyambaga zacitse ururondogoro nyuma yuko bivumbuwe ndetse bikavugwa ko indirimbo nshyashya yitwa Abahungu Juno aheruka gushyira hanze, ko ari iyo yashishuye umuhanzi witwa Kodo Katuni wari umaze ibyumweru bibiri ayikoze.

Iyo wumvise indirimbo zombi iya Kodo ndetse n’iya Juno, wumva amagambo ari amwe ndetse n’injyana ari imwe bitanduaniye ku ijwi gusa.

Amakuru ahari avuga ko Juno yabifashijwemo na Noopja nyiri Country record, ndetse binavugwa ko uyu muhanzi Kodo ariho yari yarakoreye iyi ndirimbo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi Kodo yishinganishije nyuma yo gutangaza ko yandikiye Noopja, ariko akamusubiza amutera ubwoba amubwira ko nakomeza kurekarama iyo ndirimbo, ko bazamufungisha bamurega ibiyobya bwenge n’ibindi.

Source: Yegob

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461