Julien Mette yiniguye ku mibanire ye n'ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ibyo kuyirega muri FIFA

Jun 26, 2024 - 16:03
 0
Julien Mette yiniguye ku mibanire ye n'ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ibyo kuyirega muri FIFA

Julien Mette yiniguye ku mibanire ye n'ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ibyo kuyirega muri FIFA

Jun 26, 2024 - 16:03

Umutoza Julien Mette uheruka gutandukana na Rayon Sports yatangaje ko agiye kuyirega mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kubera kutubahiriza amasezerano.

Uyu mutoza w’Umufaransa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali Fm ku wa Gatatu, tariki 26 Kamena 2024.

Abajijwe ubuzima yabayemo muri Rayon Sports, Mette yavuze ko yatangiriye mu bihe byiza ariko bikagenda bihinduka bitewe n’umusaruro utaragenze neza kubera gutakaza abakinnyi bakomeye.

Uyu mutoza avuga ko yasoje umwaka w’imikino nabi kubera ko ikipe yari imaze igihe idahemba bityo bigatuma abakinnyi bataba mu mwuka mwiza.

Yagize ati “Nasoje umwaka w’imikino naniwe kuko namaze igihe nsobanurira abakinnyi impamvu umushahara n’uduhimbazamusyi byatinze kugira ngo bashyire imbaraga mu kibuga. Muri make nakoraga akazi ka Perezida n’umunyamabanga kuko gutinda k’umushahara si ikibazo cy’umutoza. Ubwo niko nabo babaga bareba ibyo mu kibuga. Njye numva buri wese yagakoze ibimureba.”

Yakomeje avuga ko hari abakinnyi bamutakiraga ko babuze n’ibyo kurya no guha imiryango yabo.

Ati “Hari igihe cyageze abakinnyi bakaza kundirira. Ni ubwa mbere narimbibonye bambwiraga bati umutoza ntabwo dufite ibyo kurya, amafaranga yo kohereza iwacu kandi imiryango iradukeneye.”

“Ibyo byose babimbwiraga mbizi neza ko nanjye bamfitiye ibirarane by’amezi abiri kandi umugore wanjye yari atwite yarakeneye gutaha akajya kwitegura kubyara, ariko narihanganye ndabikora kubera urukundo narimfitiye Rayon Sports.”

Mbere y’umukino wo gusogongera Stade Amahoro, kera kabaye Mette yaje kwishyurwa ibyo yagombwaga byose ariko yari yaratangiye gutegura ikirego cyo kuzajyana muri FIFA ashinja Rayon Sports ku mwivangira mu kazi.

Ati “Baranyishyuye, bampaye buri kimwe bangombaga ku munsi bafungura Stade Amahoro gusa ntabwo bikuraho ko binjiye mu kazi kanjye kandi biri mu masezerano ko arinjye gusa ufite ubushobozi bwo gutoza ikipe.”

Yakomeje avuga ko yiteguye kujyana Murera muri FIFA.

Ati “Njye n’umunyamategeko wanjye turi gutegura ikirego tuzajyana muri FIFA kuko ntibigeze bubaha amasezerano yanjye. Ni bibi kuri bo kuko tuzahurira mu butabera. Amasezerano avuga ko umutoza mukuru ariwe ushinzwe kugena abakinnyi bajya mu kibuga no gutegura ikipe. Rero tuzahurira imbere y’amategeko.”

Julien Mettte ari gutegura ikirego cyo kuzarega Rayon Sports muri FIFA

Abayobozi ni ikibazo muri Rayon Sports

Mu mezi atanu, Julien Mette yabaye muri Gikundiro asanga ubuyobozi bwayo ari ikibazo gikomeye ifite, ubwo yita ababeshyi n’abanyabwoba akaba aribyo bituma itabona umusaruro.

Yagize ati “ Biba bigoye ko nakorana n’abantu batari inyangamugayo, ababeshyi kandi niko byagendaga umwaka wose. Nakoranye n’abakinnyi badafite ubushake kubera kudahembwa. Ntekereza ko niyo wazana Pep Guardiola cyangwa Mourinho mpamya ko bafite abakinnyi batahembwe, umusaruro utaba uko babishaka.”

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi budashoboye.

Ati “Rayon ni ikipe nziza twaranishimye cyane ubwo twamenyaga ko tugiye kuyitoza. Ifite abafana beza, bayishyigikira, bazi ubwenge. Gusa ifite abayobozi badashoboye, batera ubwoba gusa. Muri Rayon Sports hari umugabo witwa Patrick utekereza ko abanyamahanga aribo beza bakwiye guhabwa amafaranga menshi.”

“Ntekereza ko mu gihe bose bitwaye neza ngomba gukoresha umunyarwanda unganya urwego n’umunyamahanga, nyamara Patrick ntabwo ariko abyumva kuko yumva ko umukinnyi ari ufite ibigango nta tekiniki afite.”

Mette yagaragaje ko Rayon Sports yagakwiye kuba ari ikipe iha agaciro Abanyarwanda bityo n’Ikipe y’Igihugu ikabyungukiramo.

Ati “Rayon Sports yari ikwiye kuba ari ikipe ishyira imbere gushyigikira abanyarwanda bafite impano gusa Patrick yumva ko umukinnyi mwiza ari ufite ibigango. Mu Rwanda hari impano ariko ni mukomeza gushyira imbere cyane abanyamahanga sintekereza ko Ikipe y’Igihugu izabyungukiramo.”

Yakomeje atanga urugero kuri Tuyisenge Arsène uheruka kwerekeza muri APR FC.

Ati “Nk’urugero Arsène yashakaga amafaranga ari munsi y’aya banyamahanga ariko barayamwimye kandi yari umwana wigaragaje w’umuhanga.”

Julien Mette agira inama ubuyobozi bwa Rayon Sports zirimo kudakorera ku kinyoma, guca bugufi bakemera ko umutoza abarusha kumenya umupira bityo ntibivange mu kazi ke ndetse no kudakoresha nabi umutungo w’ikipe.

Julien Mette yagaragaje Uwayezu Jean Fidèle na Namenye Patrick nk'abayobozi badashoboye
Julien Mette yavuze ko gusezererwa na Bugesera FC mu Gikombe cy'Amahoro ariwo mukino wa mubabaje muyo yatoje Rayon Sport
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268