Jin wo muri BTS yavuye mu myitozo ya gisirikare, abafana igihumbi bemererwa kumuhobera

Jun 13, 2024 - 14:41
 0
Jin wo muri BTS yavuye mu myitozo ya gisirikare, abafana igihumbi bemererwa kumuhobera

Jin wo muri BTS yavuye mu myitozo ya gisirikare, abafana igihumbi bemererwa kumuhobera

Jun 13, 2024 - 14:41

Kim Seok-jin uri mu itsinda ry’umuziki rya BTS ryamamaye mu njyana ya K-Pop muri Koreya y’Epfo no ku Isi yose, yarangije imyitozo ya gisirikare yari amazemo amezi 18, abafana 1000 bahabwa amahirwe yo kumuhobera.

Aba bafana barakora umurongo muremure mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, kuri uyu wa 13 Kamena 2023 kugira ngo bose bahobere Jin bari bafitiye urukumbuzi rwinshi.

Mbere y’iki gikorwa kibanzirizwa n’irushanwa ryo kwiruka rimara amasaha atatu, Jin yari yatangaje ko yifuza guhobera abafana 3,000 ariko ntibyakunze kuko umubare ntarengwa wari wateganyijwe ari 1000 gusa.

Umugore witwa Park uri mu batomboye amahirwe yo guhobera Jin, yagaragaje ibyishimo afite, agira ati “Nishimiye cyane ko ngiye guhura na Jin. Sinari niteze gutsinda. Nahoraga nkomeza kugenzura kenshi niba ari byo.”

Jin w’imyaka 31 y’amavuko ni we mukuru mu bagize itsinda BTS ryashinzwe mu 2010. Bagenzi be batandatu bahuriye muri iri tsinda bo baracyari muri iyi myitozo isanzwe ari itegeko ku rubyiruko rwose rwo muri Koreya y’Epfo.

Vanessa May Leuterio ukomoka muri Philippines yatangaje ko yarijijwe n’uko atatomboye guhobera Jin.

Ku rundi ruhande, abafana babwiye umujyanama wa BTS witwa Hybe, ari na we wateguye iki gikorwa, ko yagombaga kugabanya umubare w’abahobera Jin ku bw’umutekano we.

Bitewe n’iyi myitozo ya gisirikare, BTS yahagaritse ibikorwa by’umuziki kugeza muri Mutarama 2025 ubwo abayigize bose bazaba bayirangije.

Jin yakiranywe urugwiro nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare yari amazemo amezi 18
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268