Iterambere: Imbere muri Gorilla Feeds, uruganda rwujujwe i Masoro ruzatunganya toni ibihumbi 71 z’ibiryo by’amatungo ku mwaka

Jun 12, 2024 - 17:40
 0
Iterambere: Imbere muri Gorilla Feeds, uruganda rwujujwe i Masoro ruzatunganya toni ibihumbi 71 z’ibiryo by’amatungo ku mwaka

Iterambere: Imbere muri Gorilla Feeds, uruganda rwujujwe i Masoro ruzatunganya toni ibihumbi 71 z’ibiryo by’amatungo ku mwaka

Jun 12, 2024 - 17:40

Nk’uko umuntu wabuze ibiryo byuje intungamubiri agwingira ku mubiri no mu mitekerereze ni na ko bigenda ku matungo yagaburiwe ibibonetse byose bimwe bitujuje ubuziranenge.

Mu bworozi u Rwanda rwifuza ntibikigezweho gutemera inka urubingo gusa, ukarenzaho umucaca wabona amabondo yegutse ukicinya icyara ngo wagabuye, nyamara wabaye nka wa mubyeyi ugabura ibijumba gusa mu minsi mike umwana akaba yageze mu mutuku w’imirire mibi.

Nubwo bivangwa n’ibindi ariko kugeza ku kigero cya 70% Soya n’ibigori ni byo bigize igaburo ryuzuye ry’amatungo kuva ku nkoko kugera ku nka.

Mu 2015 ni bwo ikigo gitunganya ibiryo by’amatungo cyitwa Gorilla Feeds cyatangiye gukora ibyo biryo byuje intungamubiri cyane ko ubworozi bugezweho bwari butangiye gufata indi ntera, gifite imashini nto itunganya toni eshanu mu isaha.

Mu 2019 u Rwanda rwifatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi cyita ku Iterambere kizwi nka Enabel, batangiza umushinga wiswe PRISM wo gufasha mu guteza imbere uruherekane nyongeragaciro rw’amatungo magufi n’ibiyatunga.

Muri uyu mushinga watangizanyijwe miliyoni 15,5 z’Amayero (miliyari 22 Frw y’ubu), wagombaga kwita ku bworozi bw’inkoko, ingurube, ariko ugashingira ku gushyigikira abari muri ubwo bucuruzi.

Bijyanye n’uko ubu bworozi bwari bukomeje kwitabirwa byabaye ngombwa ko ibiryo by’ayo matungo bikenerwa cyane ndetse rimwe na rimwe ibiciro byabyo bikazamuka kuko ibyinshi byatumizwaga hanze.

Mu gukemura icyo kibazo PRISM yafashije inganda zibitunganya ngo zitunganye umusaruro utubutse ugererere ku borozi ku gihe ariko bakanabona ibyujuje ubuziranenge.

Ni na ko byagenze kuri Gorilla Feeds yahawe na Enabel ibihumbi 600 by’Amayero, bakazishyura ½ cy’iyo nguzanyo ndetse na yo ikazafasha abandi.

Hatangiye imirimo yo kwagura uru ruganda ndetse rwimukira mu cyanya cy’inganda kiri i Masoro ruvuye i Rubilizi mu Karere ka Kicukiro.

Abayobozi barwo bafashe amafaranga bari bafite bongeranyaho n’aya Enabel bubaka uruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 2,7$ (arenga miliyari 3,5 Frw)

Ibi birumvikana ko n’ingano yagombaga kwikuba kuko ubu ruzakuba gatatu ibiryo rwatunganyaga bikagera kuri toni 15 ku isaha.

Ni toni z’imvange z’ibiribwa bikunze kuboneka nk’ingano, ibigori, soya, ibihwagari mbese ubwoko bugera kuri 20, ibigori na soya bikiharira 70% ari na byo biboneka mu Rwanda cyane.

Uru ruganda ni na ko rugurira umusaruro abaturage kuko uyu munsi rukorana n’amakoperative ahinga ibigori na soya agera ku 130 yo mu gihugu hose.

Umuyobozi wa Gorilla Feeds, Kivuye Janvier ati “Impamvu yatumye twongera ubushobozi ni uko abashaka ibiryo by’amatungo bakomeje kuba benshi, uwasabye nka toni imwe tukamubwira ko aba atwaye ibilo nka 200 gusa.”

Kivuye avuga iyi mashini nshya, izafasha abo bakenera ibyo biryo kubona ibyo bashaka binakureho ibihombo bagiraga mbere “kuko niba umuntu yazanaga imodoka azi ko atwara toni imwe akabona ibilo nka 200, ni igihombo mu bijyanye n’ubwikorezi.”

Gorilla Feeds yanubatse ibigega bibiri binini bifasha kuhunika toni 3000 z’ibigori na soya ku bigega byombi.

Ni uruganda rwifashisha ikoranabuhanga rigezweho, aho ikamyo izana imyaka, ikayisuka mu mashini iyirobanura hakavamo imyanda.

Nyuma bimwe bikayoborwa mu bubiko mu bushyuhe bwagenwe ibindi bikayoborwa mu mashini ibitunganya bikorewe munsi y’ubutaka.

Munsi y’ubutaka nko muri metero 45 z’ubujyakuzimu harimo imiyoboro igaburira imashini na bwa bubiko bunini byose bigakorwa kugira ngo hakorwe byinshi ariko bitwaye ahantu hato.

Kivuye yerekana ko uru ruganda rwazanye impinduka nyinshi kuko umworozi abona ibiryo bitakayutse “kuko ibyavaga hanze byazaga byenda no kurangiza igihe byagenewe kuba bitarakoreshwa.”

Ati “Ugasanga no ku mipaka biratinze ariko umworozi ubu atumiza ibiryo mu masaha abiri akaba abibonye. Ikindi ni ubuziranenge bwuzuye bw’ibiryo kurusha ibyazaga. Ubu ugura ibiryo ukamenya uko amatungo yawe azatanga umusaruro bitari ibyo kuraguza umutwe.”

Abishimangiza ko niba umworozi yakoreshaga ibiryo biri aho bitujuje ubuziranenge bikamusaba ko itungo nk’inkoko itangira kumuha umusaruro mu minsi 60, uyu munsi “ikaba 28, urumva inyungu ibonekeye mu minsi waboneyeho umusaruro.”

Uru ruganda rukora ibiryo by’amatungo atandukanye haba inkoko, inka, ingurube n’andi.

Na byo bikorwa mu byiciro kuko nko ku nkoko hari iby’imishwi ikivuka, iy’iminsi 21, inkoko y’amezi abiri, ane, atanu n’atandatu gusubiza hejuru.

Icyakora impuzandengo y’ibyo biryo iri hagati ya 550 Frw na 580 Frw ku kilo, Kivuye akavuga uyu munsi uru ruganda ruhamye ndetse mu mezi ari imbere bateganya no kwagura bakagera byibuze kuri toni 30 Frw ku isaha.

Ni na ko bizagenda mu gutanga akazi kuko uyu munsi abakozi 60 bakoreshaga baziyongera bakagera byibuze kuri 140 bose b’Abanyarwanda.

Ku bijyanye no kubura kw’ibiryo by’amatungo Kivuye yijeje ko bitazabaho kuko uretse ziriya toni 3000 z’ibigori na soya bibikwa muri biriya bigega, hari n’ubundi bubiko bugera kuri toni 8000 buhoraho byibuze bushobora kumara amezi ane nta musaruro uza.

Umuyobozi wa Gorilla Feeds, Kivuye Janvier yavuze ko uru ruganda ruzajya rutunganya toni 200 ku munsi
Uruganda rwose rwuzuye rutwaye miliyoni 2,7$
Ibyo byuma bigize imashini imwe ishobora gutunganya toni 200 z'ibiryo by'amatungo ku munsi
Buri tiyo iba ijyana ibiryo bitewe n'ingano y'itungo iri gukorera
Uru ruganda rufite imashini zigerekeranyije mu nyubaho ipima metero zirenga 30 z'uburebure
Ibyo bigega bifite ubushobozi bwo kubika toni 3000 by'ibigori
Aha ni ho imodoka izanye imyaka ibanza kuyimena hanyuma imashini ikabanza kuyikuramo imyanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268