Israel Vs Hamas War: Abasirikare umunani ba Israel bapfiriye muri Gaza

Jun 16, 2024 - 07:30
 0
Israel Vs Hamas War: Abasirikare umunani ba Israel bapfiriye muri Gaza

Israel Vs Hamas War: Abasirikare umunani ba Israel bapfiriye muri Gaza

Jun 16, 2024 - 07:30

Israel yatangaje ko abasirikare umunani bayo bari mu gace ka Gaza mu ntambara bahanganyemo na Hamas, bamaze kuhasiga ubuzima nyuma y’uko imodoka barimo yagabweho igitero cyayishwanyaguje burundu.

Abasirikare baguye muri iki gitero bari bavuye mu kazi ahagana mu masaha y’igitondo, ubwo imodoka yabo yaraswaga igisasu kikayishwanyaguza.

Igisirikare cya Israel cyaherukaga gupfusha abasirikare benshi gutya muri Mutarama uyu mwaka, icyo gihe cyari cyapfushije abasirikare 21 mu gitero kimwe.

Ku rundi ruhande, Israel yagabye igitero cyaguyemo abaturage 19 ba Palestine, aho umubare w’abamaze kugwa muri iyi ntambara muri rusange umaze kurenga ibihumbi 37 ku ruhande rwa Palestine.

Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere, Igisirikare cya Israel kiziga ku mushinga wo kongera imyaka y’abasirikare bashobora kujya mu nkeragutabara, ikongerwaho umwe.

Israel kandi iherutse gufata icyemezo cyo kongera inkeragutabara, aho zimaze yongereyeho ibihumbi 50 muri rusange. Ni mu gihe amakuru avuga ko intambara ishobora kurota hagati yayo na Hezbollah, umutwe ukomeje kurasa ku birindiro by’icyo gisirikare biri muri Israel.

Abasirikare ba Israel bapfiriye mu ntambara barimo muri Gaza
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268