Israel na yo yagabye ibitero kuri Iran, intambara y'isi ya gatatu yaba igiye kuba?

Apr 19, 2024 - 11:03
 0
Israel na yo yagabye ibitero kuri Iran, intambara y'isi ya gatatu yaba igiye kuba?

Israel na yo yagabye ibitero kuri Iran, intambara y'isi ya gatatu yaba igiye kuba?

Apr 19, 2024 - 11:03

Israel kuri uyu wa Gatanu yagabye ibitero bya missile kuri Iran, mu gisa nko kwihimura ku bitero bya za drones na missiles iki gihugu cyayigabyeho mu cyumweru gishize.

Iturika ryumvikanye mu ntara ya Isfahan iherereye rwagati muri Iran, ndetse itangazamakuru ryo muri iki gihugu riravuga ingendo z’indege zahise zihagarikwa mu mijyi itandukanye y’igihugu.

Intara ya Isfahan isanzwe ibamo ibirindiro bikomeye by’Ingabo za Iran, uruganda rukomeye rukora za missiles ndetse na Sites nyinshi zitunganyirizwamo ingufu za nucléaire.

Amakuru y’uko Israel yateye Iran yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika waganiriye na ABC News.

Igitangazamakuru cya Leta ya Iran IRNA news na cyo cyayemeje kivuga ko ibitero bya Israel byibasiye ahari ibikorwa remezo bya gisirikare muri Iran.

Muri byo harimo nko ku bibuga by’indege bya gisirikare bya Adra na al-Thala, ndetse n’ahari bataillon ikoresha za radar iherereye hagati y’umijyi wa Adra n’igiturage cya Qarfa giherereye mu majyepfo ya Syria.

Amakuru kandi anavuga ko iturika ryanumvikanye muri Iraq, by’umwihariko mu gace ka al-Imam ho muri Babel.

Israel yahisemo gutera Iran, Syria na Iraq icyarimwe, nyuma y’uko mu cyumweru gishize ibi bihugu byafatanyije kuyigabaho ibitero.

Hagati aho ubwo twandikaga iyi nkuru Televiziyo ya Leta ya Iran yari yatangaje ko hari drones eshatu zari zamaze guhanurwa n’intwaro zirinda ikirere cya kiriya gihugu, nyuma yo kugaragara mu kirere cya Isfahan.

Iran imaze iminsi iryamiye amajanja, nyuma yo guteguzwa na Israel ko igomba gusubiza ku bitero yayigabyeho mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Icyo gihe yarashe kuri Israel missiles zirenga 300, mu gitero cya mbere yari igabye kuri iki gihugu mu buryo bweruye.

Inyinshi muri izi missiles zarasiwe mu kirere n’indege z’intambara za Israel zifatanyije n’igisirikare cy’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa.

Iran yateye Israel mu cyumweru gishize mu rwego rwo kuyihimuraho ku gitero yaherukaga kugaba muri Syria, kikicirwamo abasirikare bakuru bayo

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501