Ish Kevin na B Threy bifatiye ku gahanga Moses Turahirwa wa Moshion

May 29, 2024 - 20:58
 0
Ish Kevin na B Threy bifatiye ku gahanga Moses Turahirwa wa Moshion

Ish Kevin na B Threy bifatiye ku gahanga Moses Turahirwa wa Moshion

May 29, 2024 - 20:58

Ish Kevin na B Threy bambariye urugamba bavuga ko biteguye gutamaza Moses Turahirwa wa Moshions bashinja gushaka gushora urubyiruko mu cyo bise icyobo we yishyizemo.

Uyu mwuka mubi hagati ya Ish Kevin na Turahirwa watangijwe na Umuhire Blandine wiyita Museco ku rubuga rwa X, ari naho yanditse ubutumwa bubaza abamukurikira umuntu bifuza kubana mu buzima bwose yaba yarashatse cyangwa se ari ingaragu.

Yanditse ati ”Andika umuntu wifuza kubana nawe ubuzima bwawe bwose, amenye ko wamwihebeye. Yaba yarashatse cyangwa se ari gushakisha umukunzi.”

Ni ubutumwa bwavuzweho na Moses Turahirwa wanditse ahatangirwa ibitekerezo ko yifuza Ish Kevin.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 29 Gicurasi 2024 nibwo Ish Kevin yabonye ubwo butumwa bwari bumaze umunsi.

Ntabwo yaciye ku ruhande yahise asubiza Moses Turahirwa mu magambo arimo no kumwibutsa ko yagiye yanga ubutumire bwe mu bihe bitandukanye.

Ish Kevin ati ”Ubimenye sindi inshuti yawe, uri umufana. Nanze ubutumire bwo kuza mu kigo ubereye umuyobozi no kwitabira ibikorwa wagiye utegura. Byatewe nuko utiyubaha kandi ntunubaha igihugu. Ntuzongere kuvuga izina ryanjye mu bitari umuziki!”

B Threy wari umaze igihe akorana na Turahirwa mu kwamamaza imyenda ye, yahise yinjira muri iyi ntambara ashyigikira Ish Kevin ndetse ateguza gushyira hanze ukuri.

Mu magambo ye B Threy yagize ati “Ish Kevin ufite ukuri n’undi muhanzi yumvireho. Rekera aho gukururira abahanzi mu cyobo wagushijemo abandi ubabeshyabeshya, ndaza gushyira hanze ukuri, nturi mwiza ufite ibibazo n’ishusho ushaka kwambika urubyiruko itari nziza.”

B Threy abajijwe niba ataba ari kuvuga ibi kuko wenda imikoranire yabo itagenze neza, yagize ati “Ni umwe mu bantu babi bo gukorana ubucuruzi, ni ukwihisha mu buhanzi ngo bamubone muri iyo shusho kuko byari bigiye kumbaho n’undi byamubaho ariko mukeneye kumenya ukuri.”

Uyu muraperi yavuze ko nava i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye azashyira hanze ukuri kose.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270