Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangaje inkuru y’akababaro

Jun 13, 2024 - 15:58
 0
Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangaje inkuru y’akababaro

Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangaje inkuru y’akababaro

Jun 13, 2024 - 15:58

Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwe mu Badepite bari bayigize witabiye Imana i Arusha muri Tanzania.

Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka yari Umudepite uhagarariye Igihugu cya Tanzania mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Nk’uko tubikesha EALA mu itangazo ryo kubika ryatambutse ku rubuga Nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, nyakwigendera Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka yitabye Imana uyu munsi.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka-Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba witabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi i Arusha muri Tanzania.”

Ubuyobozi bwa EALA, bwifurije nyakwigendera kuruhuka mu mahoro, bwavuze ko imigendekere y’imihango yo kumusezerano bwa nyuma, izatangazwa nyuma.

Nyakwigendera Hon. Dr. Shogo Mlozi Sedoyeka, yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC muri manda yo kuva muri 2022 kugeza muri 2027.

Hon. Dr. Shogo wari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bw’Ibigo byo muri Tanzania, nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n’Ubukerarugendo rya National College of Tourism.

Yanabaye kandi umwarimu mu mashuri makuru na za Kaminuza, aho yigishihe muri Kaminuza y’Igihugu ya Tanzania (University of Tanzania), mu ishami ry’Ubukerarugendo.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268