Intambara y’amagambo yashowe ku bategura Grammy Award nyuma yuko bari gushinjwa giti

Feb 6, 2024 - 11:47
 0
Intambara y’amagambo yashowe ku bategura Grammy Award nyuma yuko bari gushinjwa giti

Intambara y’amagambo yashowe ku bategura Grammy Award nyuma yuko bari gushinjwa giti

Feb 6, 2024 - 11:47

Kuri uyu wa 04 Mutarama 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Award byatangwaga kunnshuro yabyo ya 66, bikaba ari ibirori byabereye i Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

Nyuma yo gutanga ibi bihembo bamwe mubategura ibihembo bya Grammy Award bashoweho intambara y’amagambo by’umwihariko muri Nigeria bitotombeye kuba ntamuhanzi wabo watahanye nicyo kunywesha amazi ibintu batari biteze.

 

Sibo gusa kuko n’abandi bahanzi barimo Snoop Dogg nabo bagaragaje agahinda ko kwitabira aya marushanwa ariko bagatahira aho bakomeza bavuga ko byose biterwa nuko hari ababizamo ariko bagakoresha giti ngo begukane ibi bihembo mu gihe batari babikwiye.

 

Muri Nigeria ho byafashe indi ntera agahinda ni kose, nyuma yuko bose batashye imbokoboko,

Ni mu gihe umwaka ushize, aba bose bakoze indirimbo na album zigakundwa cyane ndetse zigaca uduhigo muri Afurika no hanze yayo.

barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr, Tems, Asake, na Olamide, nta n’umwe muri bo wabashije kwegukana igihembo muri Grammy Awards2024.

Si abahanzi gusa kuko n’abafana bahagurukiye rimwe bavuganira abahanzi babo mu butumwa bacishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram n’izindi. Aho bitotomberaga ubujura buri muri Grammy Award aho abategura ibi bihembo bakoresha abahanzi mu nyungu zabo ariko ibihembo bakabiha abo bishakiye, ndetse bakavuga ko Grammy aribwo butubuzi bwa mbere ku Isi.

Ni mu gihe Burna Boy wari uhatanye mu byiciro bine nawe yatashye imbokoboko nyuma yo kwandika amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wa Afrobeats waririmbye mu itangwa rya Grammy Awards 2024, ibitagize icyo bitanga nabyo kuko atabyishimiye nubwo yahawe uwo mwanya wo gususurutsa abari bitabiriye ibirori.

Ibi byose byaje nyuma yuko hibazwaga impamvu abahanzi ba Nigeria birengagijwe kandi barakoze ibikorwa byarenze Afurika bikajya no hanze yayo.

Harimo indirimbo za Burna Boy zari zihatanye zirimo 'City Boys,' 'Alone,' 'Sittin' On The Top Of The World' yafatanije na 21 Savage ndetse na album ye yise 'I Told Them' zose zaviriyemo aho.

Naho Davido hakirengagizwa indirimbo ye yise Feel, Unavailable yakoranye na Musa Keys, naho Asake hakirengagizwa indirimbo yise Amapiano yakoranye na Olamide.

Sibyo gusa kuko n’uwitwa Ayra Star yakuriwemo aho kuko hirengagijwe indirimbo ye yise Rush yamaze no kwandika amateka yo kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube aho imaze kurebwa n’abarenga million 300.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270