Intambara ya Israeli ikomeje gututumba, kuri ubu Iran irashinjwa gushimuta amato yerekezaga muri Israel

Apr 14, 2024 - 07:42
 0
Intambara ya Israeli ikomeje gututumba, kuri ubu Iran irashinjwa gushimuta amato yerekezaga muri Israel

Intambara ya Israeli ikomeje gututumba, kuri ubu Iran irashinjwa gushimuta amato yerekezaga muri Israel

Apr 14, 2024 - 07:42

Ingabo za Iran zibarizwa mu mutwe udasanzwe zirashinjwa gushimuta ubwato bw’imiziogo bwari bwerekeje muri Israel ariko bunyuze mu muyoboro wa Hormuz uhuza Ikigobe cya Perisi n’icya Oman.

Hormuz ni umuyoboro ukunze kunyurwamo n’ubwato bwinshi cyane cyane ubwikoreye ibikomoka kuri peteroli, ndetse wihariye ubwato bungana na kimwe cya gatanu cy’ubujyana ibyo bicuruzwa mu bice bitandukanye by’Isi ku munsi.

Ubuyobozi bw’ikigo kigenzura ubu bwato bushinzwe gutwara za kontineri z’ibicuruzwa, cya MSC Aries cyo muri Portugal, bwatangaje ko ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Iran zafatiriye ubwo bwato mu bilometero 80 ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

Amashusho yagaragajwe na Reuters yerekana zimwe muri izo ngabo zimanukira ku migozi yari iziritse muri kajugujugu zinjira muri ubwo bwato, bwariho ibendera rya Portugal, bikavugwa ko bwari bwikoreye ibicurizwa by’umuherwe wo muri Israel witwa Eyal Ofer.

Ubu bwato bwaherukaga kubonwa ubwo bwari bugeze ku gice cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, icyakora mu masaha nka 21 ashize ntibwongeye kuboneka ku ikoranabuhanga.

Ni ibintu bikunze kuba ku bwato bwinshi bwerekeza muri Israel iyo bugeze muri iki gice kibarizwamo ibihugu by’Abarabu akenshi bidacana uwaka na Israel.

Ibi bikorwa byafashwe nk’uburyo bwo kwihorera bibaye mu gihe byateganywaga ko Iran hari ibitero yari iri gutegura mu buryo busa n’ubusubiza Israel.

Israel na yo yari iherutse gusenya Ambasade ya Iran iherereye i Damas muri Syria.

Ni ibikorwa Israel yakoze mu ntangiro z’uku kwezi, ikavuga ko mu gihe Iran yaba itinyutse kugira icyo ikora gihungabanya umutekano wayo, izirengera ingaruka zose ibyo bikorwa bizateza.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu mazi, bwagaragaje ko ubwo bwato bwashimuswe icyakora bwirinda gushyira Iran mu majwi mu buryo butaziguye.

Bwavuze ko “ubuyobozi bw’ako gace bwafashe ubwo bwato, ubwo bwari bugeze hafi ya Fujairah, imwe muri leta zigize UAE.”

Ku rundi ruhanda ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko ingabo z’iki gihugu kiyobowe na Ebrahim Raisi, zibarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda ubusugire bwa Iran wa Iranian Revolutionary Guard Corps, ari zo zashimuse ubwo bwato bijyanye n’uko bwari bufite aho buhuriye na Iran.

Byavugaga ko bwayobowe n’aba basirikare bo mu mutwe udasanzwe bukabujyanwa mu mazi yo ku ruhande rwa Iran ndetse ubwo aba basirikare babwinjiragamo, abari babutwaye basakuzaga wumva batizeye umutekano wabo.

MSC Aries yemeje ko ubwato bwari burimo abantu bagera kuri 25, ubwo bwafatwaga.

Nubwo Iran ntacyo iratangaza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz yahamagariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, gufata Iranian Revolutionary Guard Corps nk’umutwe w’iterabwoba.

Katz yavuze ko bidatinze EU igomba gufatira ibihano Iran cyane ko ubu bwato ari ubwa Portugal, igihugu kibarizwa muri EU.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501