Inkuru y'akababaro umuvandimwe wa Jose Chameleone yitabye Imana azize indwara ya cancer

Mar 30, 2024 - 12:54
 1
Inkuru y'akababaro umuvandimwe wa Jose Chameleone yitabye Imana azize indwara ya cancer

Inkuru y'akababaro umuvandimwe wa Jose Chameleone yitabye Imana azize indwara ya cancer

Mar 30, 2024 - 12:54

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, muri Uganda habyukiye inkuru ibika Humphrey Mayanja umuvandimwe wa Jose Chameleone, Weasel na Pallaso witabye Imana.

Byinshi mu binyamakuru byo muri Uganda, byatangaje inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari mukuru w’ibi byamamare. Yitabye Imana azize indwara ya Cancer yari amaze igihe ahanganye nayo mu bitaro bya Mulago.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo byamenyekanye ko uyu mugabo yari arwaye Cancer nyuma y’uko agiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora mu minsi ishize nibwo umuryango we wafashe icyemezo cyo kumugarura mu rugo kugira ngo yivurize hafi y’umuryango we atangira kwitabwaho n’Ibitaro bya Mulago.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062