Inkomoko ndetse n'ubusobanuro bw'izina Alice izina ry’umukobwa uzwiho kwiyemera

Jan 19, 2024 - 18:22
 0
Inkomoko ndetse n'ubusobanuro bw'izina Alice izina ry’umukobwa uzwiho kwiyemera

Inkomoko ndetse n'ubusobanuro bw'izina Alice izina ry’umukobwa uzwiho kwiyemera

Jan 19, 2024 - 18:22

Izina Alice ni izina rifite inkomoko mu kidage ku iziina Aalis (germanique) rikaba bisobanura ukomoka mu muryango ukomeye w’abakire.

Hamwe usanga bandika Alyce ahandi bakandika Alicia ariko byose bisobanura kimwe.

Bimwe mu biraga ba Alice

Alice ni umuntu ushabutse, uzi kwambara neza no kwiyitaho ariko usanga ari umuntu wiyemera, akaba yabwira abandi ko yambaye neza cyangwa ko ari umukobwa mwiza.

Alice akunze kuba ashabutse cyane amenyera abantu vuba cyangwa akisanisha n’ahantu ageze , aba yifiye icyizere kandi azi kuvugira mu ruhame.

Alice uzasanga ari wa muntu ukunda gukora imyuga cyangwa akazi gatuma ajya ahagaragara akaboneka cyangwa agahura n’abantu benshi.

Akunda gushimwa, aba yumva ko ikintu cyose akoze yashimirwa cyangwa abantu bakamubwira ko bagikunze.

Alice akunda akazi ke, bitewe n’ukuntu aba ashabutse inshingano ze azigeraho vuba.

Agira amatsiko cyane bigatuma abasha kwigana abandi ndetse no gusesengura ikintu cyose yumvise.

Aba ari umuhanga, uzi gukemura ibibazo ariko rimwe na rimwe arangwa no kugira akavuyo.

Ibyamamare byitwa iri zina

Alicia Keys ni umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

B. Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 062