Indege karahabutaka yaririmo Igikomangoma cya Arabie Saoudite yakoze impanuka ahita apfa

Dec 8, 2023 - 21:52
 0
Indege karahabutaka yaririmo Igikomangoma cya Arabie Saoudite yakoze impanuka ahita apfa

Indege karahabutaka yaririmo Igikomangoma cya Arabie Saoudite yakoze impanuka ahita apfa

Dec 8, 2023 - 21:52

Ubwami bwa Arabie Saoudite bwatangaje ko Talal bin Abdulaziz bin Bandar bin Abdulaziz Al Saud wari ufite imyaka 62 akaba Igikomangoma cya Arabie Saoudite yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangajwe kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023, ubwami bwa Arabie Saoudite buvuga ko amasengesho yo kumusezeraho azabera mu Musigiti wa Imam Turki bin Abdullah ufatwa nk’umunini muri iki gihugu ushobora kwakira abarenga ibihumbi 17 i Riyadh.

Igikomangoma Talal bin Abdulaziz ni umwana na none w’Igikomangoma Bandar akaba umwe mu buzukuru b’Umwami Abdulaziz bin Abdul Rahman Al Saud, wayoboye Arabie Saoudite bwa mbere kuva ku wa 23 Nzeri 1932 ubwo ubwami bwa Hejaz na Najd bwihuzaga bugakora igihugu kimwe, kugeza yitabye Imana mu 1953.

Talal bin Abdulaziz yavutse mu 1961 ndetse yari afite ipeti rya lieutenant mu ngabo za Arabie Saoudite zirwanira mu kirere. Kuva mu 2004 kugeza mu 2012 yari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Ubutasi cy’Iki gihugu cya GIP.

Nubwo ibwami batatangaje icyateye urupfu rwa Talal bin Abdulaziz, igitangazamakuru cyo muri Liban cya Al Mashhad, cyavuze ko yitabye Imana ubwo yari mu myitozo ya gisirikare, indege y’intambara yarimo yo mu bwoko bwa F-15 igahanuka.

Talal bin Abdulaziz bin Bandar bin Abdulaziz Al Saud yapfiriye mu mpanuka

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268