Imyidagaduro: U Rwanda rwungutse ishuri rya mbere ryemerewe kwigisha umuziki by’igihe gito

Jun 21, 2024 - 17:13
 0
Imyidagaduro: U Rwanda rwungutse ishuri rya mbere ryemerewe kwigisha umuziki by’igihe gito

Imyidagaduro: U Rwanda rwungutse ishuri rya mbere ryemerewe kwigisha umuziki by’igihe gito

Jun 21, 2024 - 17:13

Nyuma y’imyaka itandatu bigisha umuziki badafite ibyangombwa, ishuri rya ‘Balymus Training Center’ ryamaze guhabwa ibyangombwa biryemerera kwigisha by’igihe gito ‘short courses’ bagatanga impamyabumenyi yemewe na Leta.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE yemerewe n’Uboboyozi bw’ ikigo cya Leta gishinzwe amashuri y’Imyuga nubumenyingiro (Rwanda TVET Board) ahamya ko Ishuri ‘Balymus Training Center’ ryabaye irya mbere ribonye ibyangombwa biryemerera gutanga amasomo y’igihe gito mu muziki ku buryo bwemewe.

Ibi bisobanuye ko abarisojemo bujuje ibisabwa bazajya bahabwa Impamyabumenyi n’Ikigo cya Leta gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board).

Kuba iri shuri riherereye mu Karere ka Kicukiro ari irya mbere ryigisha umuziki by’igihe gito rihawe ibyangombwa, ntabwo bivuze ko ariryo ryonyine riwigisha kuko hari benshi batanga amasomo ariko badatanga impamyabumenyi yemewe n’ikigo cya Leta gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) bwabigarutseho.

Umuyobozi w’iri shuri, Bimenyimana Alphonse yabwiye IGIHE ko bemerewe gutanga amasomo y’igihe gito mu muziki nyuma y’uko babifashijwemo n’inzego za Leta zitandukanye zababaye hafi mu kuzuza ibisabwa birimo gutunganya imfashanyigisho.

Bimenyimana yavuze ko bashimira inzego zitandukanye za Leta zababaye hafi kugira ngo babashe kugera ku rwego rwo guhabwa ibyangombwa.

Ati “Turashimira inzego zose zatubaye hafi kugira ngo duhabwe ibyangombwa, ni ibigaragaza ko urubyiruko ruhabwa amahirwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.”

Bimenyimana ahamya ko abanyamuziki benshi bifuza kwihugura by’igihe gito bagorwaga no kutabona aho bihugurira kuko nta rindi shuri ryemewe ryatangaga aya masomo amara amezi atandatu.

Uretse abifuza kwihugura umuziki by’igihe gito iri shuri rifite umwihariko wo gutanga amasomo ku bakiri bato mu bihe by’ibiruhuko binini by’amasomo asanzwe, ibizwi nka ‘Summer music Camp’.

Bimenyimana yavuze ko bari gutekereza uko bashyiraho gahunda yihariye ku banyeshuri banyuze muri iri shuri mu bihe byahise bagiye bahabwa impamyabumenyi zitari zemewe n’Ikigo cya Leta gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board).

Abifuza kwiga umuziki by’igihe gito batangiye kwiyandikisha banyuze ku rubuga rw’iri shuri.

Alphonse Bimenyimana uyobora Balymus Training Center ryabaye ishuri rya mbere ribonye ibyangombwa byo kwigisha umuziki by'igihe gito
Iri shuri ryari risanzwe ryigisha umuziki rigatanga n'impamyabumenyi zitemewe
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268