Imyidagaduro: Ngibi ibyo mutamenye kuri bombori bombori yabahoze bari mu munyenga w'urukundo

Jun 26, 2024 - 15:34
 0
Imyidagaduro: Ngibi ibyo mutamenye kuri bombori bombori yabahoze bari mu munyenga w'urukundo

Imyidagaduro: Ngibi ibyo mutamenye kuri bombori bombori yabahoze bari mu munyenga w'urukundo

Jun 26, 2024 - 15:34

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, ndetse na Munezero Rosine uzwi nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga, bamaze iminsi bavugwaho kutajya imbizi, ubu byamenyekanye ko umwe yiyambaje RIB.

Ibibazo byakunze kuvugwa hagati ya Yago Pon Dat na Bijou Dabijou, biherutse no gutaramanwaho ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu bizwi nka Space, aho umwe mu baziranye n’aba bombi, yavuze ko bigeze gukundana bigashyira cyera, bakaza gushwana, bafite ibyo bapfa, ariko akavuga ko byaturutse ku buhemu bw’umwe muri bo.

Abakurikiranira hafi iby’iki kibazo, bemeza kandi ko Dabijou yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ahanagiye hanze kopi y’inyandiko ikubiyemo ikirego cye cyatanzwe tariki 03 Kamena 2024.

Muri iki kirego, Dabijou atangira asobanura ko yakundanye na Yago mu gihe kingana n’umwaka n’amezi ane, ariko nyuma y’uko batandukanye, uyu musore yagiye amwoherereza ubutumwa amushyiraho ibikangisho, anamubwira amagambo y’ibitutsi.

Ati “Arongera yohereza voice ndende ambwira ngo nintamushyira hasi aramena umutwe n’ibindi biri muri message yohereje.”

Muri iki kirego, Dabijou akomeza agira ati “Ibyo byaje biherecyejwe n’amafoto yanjye y’ubwambure bwanjye n’ibindi yamfashe mu gihe twari tugikundanye ariko abifata mu buryo ntazi ntigeze menya.”

Arongera ati “Yambwiye ko ninkora irindi kosa rimwe ndi burwane n’ubwambure bwanjye, yongeraho ati ‘abana wajyanye Nigeria bose basaze’ byose ngo arabizi nk’uko abivuga muri voice.”

Uyu mukobwa akomeza asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kumurenganura no gukurikirana uyu musore ku bw’amashusho y’urukozasoni yamufashe.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268